• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Wari uziko kuryama hagati ya saa yine z’ijoro na Saa tanu bigabanya ibyago byo kurwara umutima

Umwanditsi
November 9, 2021

Bisa nkaho hari igihe cyiza cyo kujya kuryama, hagati ya saa yine z’ijoro (22h) na saa tanu z’ijoro (23h), bifitanye isano no kugira ubuzima bw’umutima bwiza kurushaho, nkuko bivugwa n’abashakashatsi bakoreye ubushakashatsi bwabo ku bantu 88,000 babugiyemo ku bushake.

Itsinda ryakoze ubwo bushakashatsi bw’ikigo cyo mu Bwongereza cya UK Biobank ryemeza ko guhuza gusinzira n’isaha karemano yo mu mubiri wacu (body clock/horloge biologique) bishobora gusobanura isano yatahuwe muri ubwo bushakashatsi y’igabanuka ry’ibyago byo kurwara umutima n’imitsi yo mu bwonko.

Gukomeza kugira igihe karemano cy’amasaha 24 umubiri ugenderaho (ukurikiza) ni ingenzi ku kugira imibereho myiza n’umubiri ukora neza. Gishobora no gutanga umusaruro ku bintu birimo n’umuvuduko w’amaraso.

Kuri ubu bushakashatsi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bwatangajwe mu kinyamakuru cyihariye cya European Heart Journal, ababukoze bakusanyije amakuru yabwo ku bihe byo gusinzira no kubyuka mu gihe cy’iminsi irindwi bakoresheje igikoresho kimeze nk’isaha yo ku kuboko cyambitswe ababwitabiriye ku bushake.

Na nyuma bagenzura ibyabaye kuri abo bantu bijyanye n’umutima n’ubuzima bwabo bw’urwungano rw’amaraso mu gihe rusange cy’imyaka itandatu. Abakuze barenga 3,000 bagize ikibazo cy’indwara y’umutima n’imiyoboro y’amaraso.

Byinshi mu bibazo nk’iki byagaragaye ku bantu bagiye baryama nyuma cyangwa mbere y’igihe “cyiza” cyo kuryama cyo hagati ya saa yine z’ijoro na saa tanu z’ijoro. Iyo sano yakomeje kubaho na nyuma yo gukosora (guhindura) igihe gusinzira bimara n’ihindagurika ry’isaha yo kuryamiraho.

Abashakashatsi bagerageje kugenzura ibindi bintu bizwiho kugira ingaruka ku byago by’umuntu byo kurwara umutima, birimo nk’imyaka ye, ibiro n’ingano y’ibinure (cholesterol) mu mubiri, ariko bashimangira ko ubushakashatsi bwabo budashobora kwemeza ko iki ari cyo gitera kiriya.

Dr David Plans wigisha kuri Kaminuza ya Exeter mu Bwongereza, wanditse ubu bushakashatsi, yagize ati:” Nubwo mu bushakashatsi bwacu tudashobora gutanga umwanzuro ku kibitera, ibyo twagezeho bica amarenga ko kuryama kare cyangwa utinze bishobora kurushaho kubangamira isaha yo mu mubiri, bigira ingaruka mbi ku buzima bw’umutima n’imiyoboro y’amaraso”.

Akomeza ati” Igihe giteje ibyago byinshi cyane twasanze ari [ukuryama] nyuma ya saa sita z’ijoro, bishoboka ko impamvu ari uko kigabanya ubushobozi bwo kuza kubona urumuri rw’izuba ry’agasusuruko [rya mu gitondo], rusubiza ku gihe isaha yo mu mubiri”.

Regina Giblin, umuforomokazi mukuru ku mutima wo mu kigo British Heart Foundation, yagize ati:” Ubu bushakashatsi bunini buca amarenga ko kujya kuryama hagati ya saa yine z’ijoro na saa tanu z’ijoro bishobora kuba ari igihe cyiza ku bantu benshi cyo gutuma umutima wabo ukomeza kugira ubuzima bwiza by’igihe kirekire”.

Akomeza ati” Ariko ni ingenzi kwibuka ko ubu bushakashatsi bushobora kugaragaza gusa isano ndetse ntibushobore kwemeza ko iki ari cyo gitera kiriya. Ubundi bushakashatsi buracyenewe ku gihe cyo gusinziriraho no ku gihe gusinzira bimara nk’igitera ibyago by’umutima n’indwara zo mu rwungano rw’amaraso”.

Madamu Giblin yavuze ko gusinzira bihagije ari ingenzi ku buzima bwiza muri rusange no ku mutima wacu ndetse no ku buzima bujyanye n’urwungano rw’amaraso, anavuga ko benshi mu bantu bakuze bakwiye kwiha intego yo gusinzira amasaha ari hagati y’arindwi n’icyenda buri joro.

Ati: “Ariko gusinzira si cyo kintu cyonyine gishobora gutanga umusaruro ku buzima bw’umutima. Ni n’ingenzi kureba ku mibereho yawe kuko kumenya imibare yawe nk’iy’ikigero cy’umuvuduko w’amaraso n’ikigero cy’ibinure, kugumana ibiro byiza ku buzima no gukora siporo mu buryo buhoraho, kugabanya umunyu n’inzoga, no kurya indyo yuzuye na byo bishobora gufasha mu gutuma ubuzima bw’umutima wawe bukomeza kuba bwiza”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga