• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
19/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
19/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
19/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere

Muhanga: Hari abataka kwibwa insinga zibagezaho umuriro w’amashanyarazi

Umwanditsi
November 13, 2021

Bamwe mu baturage batuye mu bice bigize umujyi wa Muhanga baravuga ko hari abajura bateye burira ibiti bitwara insinga zibagezaho umuriro w’amashanyarazi bakaziba, bigatuma bamara igihe badacana.

Murengezi Dominique, avuga ko abajura baje bagakata urutsinga ruva aho afatira umuriro bakarujyana, akagirango umuriro urabuze kandi baruciye bakarwiba, aho yamenye ukuri ko yibwe ubyutse. Avuga ko bamaze kurutwara yamaze igihe nta muriro afite ndetse nta bundi bushobozi bwo kugura urundi rutsinga yari afite.

Yagize ati” Hari abantu bateye batwiba insinga ziduha umuriro ariko bakunze kwitwikira ijoro ukabona umuriro urazimye ukagirango ni ikibazo wifitiye wenyine wabyuka ugasanga barutwaye kandi uwiba izi nsinga arurira kuko ntabwo ajyana agace arutwara rwose, urwanjye bacyimara kurutwara namaze igihe ntacana kubera ubukene”.

Mukandinda Speciose, asaba ubuyobozi ko bwabatabara kuko aba bajura bakabije, ndetse ngo iyo urebye usanga abaza kwiba izi nsinga baba bazifitiye isoko kuko batarifite ntibaza kuziba bitwikiriye ijoro.

Yagize ati” Ubuyobozi budutabare ndetse n’irondo rizadufatire aba bajura bitwikira ijoro, ariko baza kuziba kuko bafite isoko kuko ntawakwitwikira ijoro adafite aho arujyana, rwose birababaje kuko bakomeje kutuzengereza “.

Umuyobozi wa sosiyete y’U Rwanda ishinzwe ingufu mu ishami rya Muhanga, Mukaseti Rosine avuga ko hari abafatabuguzi bakunze kuza ku biro byabo bavuga ko bibwe insinga zibaha amashanyarazi, ndetse akongeraho ko babafasha kumenya ingano y’urwo bibwe bakajya kurugura bakongera kubaha umuriro. Yemeza ko ntawuravuga ko adafite ubushobozi bwo kugira urundi yongeraho, ko biramutse bigaragaye ko uwibwe adafite ubushobozi bwo kubona urundi yafashwa kongera kubona uko acana.

Umuyobozi w’Umusigire w’Akarere ka Muhanga akaba asanzwe ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Kanyangira Ignace avuga ko nta muturage ukwiye gukora ibyo bikorwa byo kwangiza ibikorwa remezo haba kwiba insinga ndetse no gutobora amatiyo atanga amazi kuko biba byatwaye amafaranga, ariko yongeraho ko hari ingamba zigiye gukazwa kugirango ibi bibazo byo kwiba no kwangiza bihabwe umurongo wo kubirinda abatumva impamvu yabyo.

Yagize ati” Ubundi nta muturage ukwiye kwangiza ibi bikorwa begerezwa kuko nibo ubwabo baba bihima. Ibikorwaremezo bikorwa n’imisoro batanga, buri wese akwiye kuba ijisho ryo kubicunga kuko kubyangiza bituma ingaruka zigera kuri benshi batabigizemo uruhare, ariko tugiye gusaba inzego zose zibigire ibyazo bicungwe ubifatiwemo abihanirwe by’intangarugero kuko si umuco abantu bakwakira kuko si uwo gutoza abakiri bato”.

Hashize igihe abitwikira ijoro bangiza ibikorwa remezo birimo kwiba insinga ziva ku mapoto ndetse hari n’abacukura insinga zitabye, ndetse igihe bashyiragaho amatara ku muhanda uva ku rugabano rwa Kamonyi na Muhanga hari ababifungiwe bafashwe bacukuye izi nsinga bajya kuzigurisha ahagurirwa ibyuma (injyamani).

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5819 Posts

Politiki

4070 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga