• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Muhanga: Gitifu waregwaga gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato no gutera indwara idakira yarekuwe

Umwanditsi
November 17, 2021

Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude, washinjwaga icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina kugahato akanamutera indwara idakira yagizwe umwere ku byaha 2 yari akurikiranweho, we hamwe na Niyomugabo Eric byavugwaga ko ari nawe wamupangiye, bose urukiko rw’ubujurire rwasabye ko bahita bafungurwa.

Ibyaha bombi uko ari babiri bari bakurikiranyweho birimo ibyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato n’icy’ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

Ibi byaha bari bakurikiranyweho, bivugwa ko byakozwe tariki ya 9 Kamena 2019 ndetse aba bagabo bombi icyo gihe bahise batabwa muri yombi bafungirwa muri Gereza ya Muhanga nyuma yo guhamwa n’ibi byaha mu rubanza nomero RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019.

Nyuma yo kujurira kuko batari bishimiye imikirize y’urubanza, isomwa ryarwo ryabaye kuri uyu wa 16 Ugushyingo 2021, urukiko rwemeje ko ikirego cy’ubujurire kuri aba bombi gifite ishingiro, ndetse rwemeza ko ikirego cy’ubujurire bwuririye ku bundi cyatanzwe na Cyuzuzo Angelique uvuga ko yasambanyijwe ku gahato nta shingiro gifite.

Uru rukiko, rweje ko uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhanga, Ntezirembo adahamwa n’icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato ndetse n’icy’ubwinjiracyaha mu kwanduza undi indwara idakira.

Urukiko, rwemeje kandi ko Niyomugabo Eric adahamwa n’icyaha cyo kuba icyitso mu cyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Uru rukiko rwemeje ko imikirize y’urubanza RP 00689/2019/TGI/MHG rwaciwe ku wa 12/12/2019 n’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ihindutse mu ngingo zayo zose Hemejwe ko Ntezirembo Jean Claude na Niyomugabo Eric bagizwe abere ku byaha bari bakurikiranyweho ndetse rutegeka ko bahita bafungurwa uru rubanza rukimara gusomwa.

Gusa mu ndishyi zari zasabwe muri uru rubanza, zingana na miliyoni 5 nazo zakuweho ahubwo urukiko rutegeka ko amafaranga y’amagarama y’urubanza aherera mu isanduku ya Leta.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga