• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
14/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
14/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
14/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
14/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha

Ubwoko bushya bwa Coronavirusi bwatumye ibihugu bitangira gufunga imipaka

Umwanditsi
November 26, 2021

Ibihugu bikomeje kwiyongera mu gukaza ingamba zirimo no gufunga imipaka, kugabanya no guhagarika ingendo nyuma y’aho hagaragariye ubwoko bushya bwa Coronavirusi muri Afurika y’Epfo muri iki cyumweru.

Ibihugu nk’Ubwongereza na Singapour byabaye ibya mbere mu kwihuta gushyiraho ingamba zikaze zo gushyira abantu ukwabo bonyine(mukato) cyangwa kubuza indege zivuye muri Afurika y’Epfo n’ibihugu byegeranye.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi nawo wagiriye inama ibihugu biwugize guhagarika izo ngendo z’indege. Abahanga baracyafite akazi gakomeye ko kumenya ibijyanye n’ubwo bwoko bushya, ariko bavuga ko bubahangayikishije cyane.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi-OMS rivuga ko bizafata ibyumweru kugira ngo hamenyekane ubukana bw’ubwo bwoko bushya, mu gihe abahanga bakirimo kwiga uko bwandura.

Ubu bwoko bushya bwagaragaye, butandukanye cyane n’ubwari busanzwe kugeza ubu. Abahanga bavuga ko aribwo bwiyoberanya cyangwa bwihinduranya cyane kugeza ubu, bisobanura ko inkingo zari zakozwe hagendewe ku bwoko bwo mu ntangiriro bw’I Wuhan zishobora kudakora.

Ubwoko bushyashya, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ntabwo burahabwa izina ryoroshye gufata, nka Delta cyangwa Beta, kugeza ubu buzwi nka B.1.1.529. OMS byitezwe ko ibuha izina kuri uyu wa Gatanu, hanyuma ikamenyesha niba ari ubwoko buteye impungenge cyangwa se ko ari ubwoko gucungira hafi gusa.

Ni hehe hamaze kuboneka abanduye ubwo bwoko bushyashya ?

OMS ivuga ko kugeza ubu, abantu bari munsi y’ijana babupimwe. Abamaze kwemezwa ko babwanduye bari cyane cyane muri Afrika y’Epfo, ariko kandi bamaze no kuboneka muri Hong Kong, Israel, Botswana n’Ububirigi.

Benshi mu bamaze kwandura muri Afrika y’Epfo bari mu ntara yayo ibamo abantu benshi cyane ya Gauteng, Johannesburg akaba ariwo murwa mukuru wayo. 24% bonyine mu bantu bagize Afrika y’Epfo nibo bamaze guhabwa inkingo zikwiye, ibyo bikaba bishobora gutuma ugukwirakwira kw’iyi virusi kwihuta cyane, nk’uko Dr Mike Tildesley, umwe mu bahanga ba Scientific Pandemic Influenza Modelling group, yabibwiye BBC.

Muri Hong Kong, ubwo bwoko bwakwiragiye hagati y’abantu babiri bari bashyizwe ukwabo (mu kato) muri hoteli, umwe akaba yari avuye muri Afrika y’Epfo, uwo wundi hakaba hashize iminsi bigaragaye ko yanduye nk’uko byahishuwe n’ishami rishinzwe iby’ubuzima. Bombi bari barahawe inkingo zikwiye.

Minisitiri w’Intebe wa Israel Naftali Bennett yavuze kuri uyu wa gatanu ko igihugu “kiri hafi y’igihe cy’amategeko adasanzwe” ku bijyanye n’ubwo bwoko bushyashya, kandi ko ”agiye gufata ingingo , ikomeye kandi ubu”.

Ubwongereza n’Ubuhorandi byabaye bifashe by’agateganyo ingingo yo guhagarika indege zivuye muri ibi bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo;

  • Afrika y’Epfo
  • Botswana
  • Namibia
  • Zimbabwe
  • Eswatini (cahora citwa Swaziland)
  • Lesotho

Singapore, Ubutariano , France na Israel biri mu bihugu byashyize na Mozambique, ku rutonde rwabyo rutukura. Ubuyapani bwamenyesheje ko kuva ku wa gatandatu, abagenzi bavuye muri Afrika y’Amajyepfo bagomba kumara iminsi 10 mu kato kandi bagapimwa inshuro enye muri icyo gihe.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5797 Posts

Politiki

4048 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga