• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
03/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
03/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
03/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
03/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%

Kamonyi: Meya Dr Nahayo araburira uzahirahira kwaka umuturage“Ruswa” akeneye Serivise

Umwanditsi
December 7, 2021

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, avuga ko nta muturage ukwiye kwakwa ikiguzi cya serivisi yaka, ko ndetse umukozi uzagaragarwaho n’iyi migenzereze bizamugora kurushaho kuko ruswa ijyana n’akarengane kandi akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Mu kiganiro Meya Dr Nahayo yahaye intyoza.com, avuga ko umuturage akwiye kujya ku isonga kuko ibimukorerwa byose bigomba kuba bimushingiyeho. Yagize ati” Icyo dushishikariza abaturage bacu, turabibutsa ko badakwiye kugira ikiguzi batanga kugirango bahabwe serivisi kuko ni akarengane kuba wakwishyura ibyo wemererwa n’amategeko“.

Meya Dr Nahayo, yibutsa ko utanga serivisi wese akwiye kujya yishyira mu mwanya wa mugenzi we umugana aje kumwaka serivisi mu gihe nawe yaba ayatswe agasabwa kwishyura ikiguzi nawe yaka umugannye.

Yagize ati” Ese wowe waka iyo ruswa cyangwa icyo kiguzi, uramutse ugiye gusaba serivisi bakakwaka iki kiguzi waka abandi wagitanga?, niba rero wowe utagitanga ntabwo ukwiye kucyaka nawe“.

Yongeraho ko yifuza ko buri muturage ujya kwaka serivisi mu nzego z’ubuyobozi kuva mu mudugudu kugera ku rwego rw’akarere ntawe ukwiye gutinzwa mu gihe yujuje ibisabwa byose, ko utinza serivisi akwiye kubiryozwa.

Meya Dr Nahayo yagize ati” Twifuza ko buri muturage akwiye guhabwa serivisi ku gihe kuko yujuje ibyo asabwa byose, ariko na none wowe urenganya mugenzi wawe akugannye uba ukwiye kubiryozwa kuko ntukwiye guhembwa amafaranga ya Leta ngo wongereho n’ayo wiba abaturage. Urimo kumunga ubukungu bwe wenda nawe adafite“.

Mu bindi Meya Dr Nahayo agarukaho, avuga ko ajya kwiyamamaza yari afite imirongo  migari yo kureba ibituma abaturage basubira inyuma mu iterambere aho kuzamuka, kureba uko serivisi ahabwa zaba nziza cyane maze ibyo akora akabikora yishimye kuko ngo iyo yatswe ruswa aba amaze gutabwa mu karengane kandi icyifuzwa ari ugushakira ineza abaturage nabo bakagira uruhare mu bibakorerwa bishimye.

Ashimangira ko ntawe ukwiye kugura serivisi, ko uhuye n’ikibazo nk’icyo akwiye kubimenyesha inzego bityo ushaka ruswa agatabwa muri yombi hakiri kare kuko ibyo akora yihishe byitirirwa benshi kandi byakozwe n’umuntu umwe bityo icyasha kikajya kuri benshi barengana.

Mu bihe bitandukanye ndetse na n’uyu munsi mu Karere ka Kamonyi, hari abaturage bagiye bagaragaza ko hari serivisi basaba ntibazibonere igihe, bagasiragizwa ngo bakunde bibwirize, bigafata igihe hagamijwe kubaka ruswa, aho kenshi hatungwa urutoki mu itangwa ry’ ibyangombwa byo kubaka ndetse n’izindi serivisi zitangirwa mu biro by’ubutaka kimwe n’ahandi abaturage bagenda bagaragaza ko babangamiwe na serivise mbi bahabwa ziganisha ku kwereka umuturage ko asabwa kwibwiriza.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5825 Posts

Politiki

4076 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga