• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Nigeria: Umusirikare yafunzwe azira kwemera kwambikwa impeta y’urukundo(gutererwa ivi)

Umwanditsi
December 21, 2021

Umusirikare w’umukobwa wo muri Nigeria yatawe muri yombi kubera kwemera ubusabe bwo kuzashyingiranwa kandi ari ku kazi, nkuko bivugwa n’umuvugizi w’igisirikare.

Uwo muvugizi w’igisirikare, yongeyeho ko uwo mukobwa yarenze ku mategeko y’imyitwarire y’igisirikare” yishora mu rukundo yambaye umwenda w’akazi“.

Videwo yagaragaye mu cyumweru gishize yerekana uwo musirikare yemera impeta y’umugabo upfukamye (uteye ivi) imbere ye, mu gihe abantu bari babashungereye bafite ibyishimo.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore washinje igisirikare kumukorera ivangura. Uwo muryango Women Empowerment and Legal Aid wavuze ko ibyo bidakorerwa abasirikare b’abagabo” bagaragaje ku mugaragaro umubano w’urukundo bambaye umwenda wa gisirikare”.

Omoyele Sowore, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu wigeze no kwiyamamariza kuba perezida wa Nigeria, yamaganye icyemezo cy’igisirikare avuga ko” kirimo urwango rw’abagore“.

Uwo musirikare yari yemeye ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa n’uwo uhabwa amahugurwa muri gahunda ya Leta yo guhugura urubyiruko, izwi nka National Youth Service Corps (NYSC).

Bijyanye n’iyo gahunda imara umwaka umwe ikorwa mu buryo bw’itegeko, abarangije kaminuza n’amashuri makuru bahabwa imyitozo n’igisirikare. Ubwo busabe bwo kuzashyingiranwa bwatanzwe mu gihe cy’amahugurwa muri Leta ya Kwara yo mu burengerazuba bwa Nigeria.

Ntibizwi igihe byabereye, ariko videwo ibyerekana yagiye ahagaragara mu cyumweru gishize. Abakoresha imbuga nkoranyambaga benshi bashimiye abo bakundana, banashima uwo mugabo ku gusaba uwo mukobwa ko bazabana nk’umugore n’umugabo. Abandi baserereje uwo musirikare.

Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria Jenerali Clement Nwachukwu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko uwo musirikare yarenze ku mategeko y’imyitwarire ya gisirikare, ndetse no ku mategeko yacyo ajyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Ati:” Imyitwarire ye yari iteje ibyago ku myitwarire myiza n’ikinyabupfura cya gisirikare. Akazi [k’abatanga amahugurwa] kari ako guhugura urubyiruko ntikari ako kwishora mu mubano w’urukundo hamwe na rwo”.

Urwego rw’igihugu rushinzwe ayo mahugurwa y’urubyiruko (NYSC) nta cyo rurabivugaho ku mugaragaro.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga