• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Muhanga: Umuturage, aratakambira ubuyobozi kubera Ruhurura ishobora kumusenyera

Umwanditsi
January 26, 2022

Umuturage witwa Akumuntu Hardy utuye mu kagali ka Gahogo, Umudugudu wa Ruvumera aho bita mu Kidubugu, akomeje gutakambira inzego z’ubuyobozi kubera Ruhurura ica hafi y’inzu ye. Avuga ko icamo amazi menshi ashobora kumutwarira inzu atanasize ubuzima.

Mu kiganiro yahaye intyoza, Akumuntu avuga ko bubaka umuhanda mushya wa Kaburimbo waciye munsi y’aho atuye, icyo gihe ngo yasabye abawubakaga ko niba bishoboka batekereza kuri iyi Ruhurura iva ku muhanda uva mu mujyi wa Muhanga werekeza mu ntara y’Uburengerazuba mu bice bya Kibuye na Ngororero ariko ntacyo bigeze bakora.

Yagize ati” Natakiye inzego nubwo ntigeze nzandikira nzigaragariza iki kibazo, ariko nabo barabizi ko hubakwa uyu muhanda nabivuze, ko iyi Ruhurura yateza ikibazo uyu muhanda barimo kubaka kuko haruguru hamanuka amazi menshi. Ntibigeze banyumva kuko hari n’izindi zakozwe kandi zifatiye kuri uyu muhanda, tukibaza impamvu twebwe duturiye iyi tutubakiwe ikaba ishobora kudusenyera”.

Akomeza avuga ko asaba gutabarwa kubera ko “tugeze mu gihe cy’imvura”. Akomeza avuga ko hatagize igikorwa aya mazi ashobora no kuzamutwarira inzu ndetse akaba yakwangiza n’uyu muhanda wo hepfo uherutse kubakwa.

Yagize ati” Ndasaba gutabarwa kuko turimo kwegereza ibihe bibonekamo imvura nyinshi. Nta mahoro mfite ariko na none kuki aba bubatse uyu muhanda bakoze ahandi aha bakahihorera”?.

Munyanziza Potien, umwe mu baturanyi b’uyu muturage avuga ko iyo imvura iguye hamanuka amazi menshi, ariko akibaza impamvu ahandi hubatswe kuva ku muhanda wa ruguru, aha hakananirana kandi hose hari ku muhanda umwe?. Kuri we, akeka ko binashoboka ko haba harabayemo za ruswa hakirengagizwa.

Ubuyobozi bw’Akarere buzi iki kibazo

Mu bihe bitandukanye, twagiye tubibazaho abayobozi batandukanye barimo n’umuyobozi w’Akarere ka Muhanga kugeza ubu, Madame Kayitare Jacqueline, aho ubuheruka yavuze ko yasuye uyu muturage agasanga koko aya mazi ahanyura ari menshi. Yongeraho ko kubwe uyu muturage yumvaga yakwimurwa, ariko ngo we agasaba ibya mirenge kugirango abe yakimurwa. Hari tariki ya 30 Nzeli 2021 mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’intara y’Amajyepfo.

Yagize ati” Uyu muturage, naramusuye turaganira ariko we agatsimbarara ashaka ko bamuha amafaranga akimuka ndetse agasaba amafaranga menshi, gusa tuzareba niba yafashwa akarindwa cyangwa tukareba icyo itegeko rivuga akaba yakwimuka. Tuzareba igishoboka gikorwe mu nyungu z’uyu muturage kuko nawe ni uwacu”.

Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric yabwiye intyoza ko rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka iyi Ruhurura yabonetse, ko ndetse hagishakishwa abazagenzura iyi mirimo. Yemeza ko muri aka kagali hari Ruhurura 4 zigiye kubakwa hagamijwe gukemura ibibazo by’amazi menshi ashobora kwangiza inzu z’abaturage n’indi mitungo yabo.

Yagize ati” Nibyo koko twasuye uriya muturage tugamije kureba ikibazo cye ndetse twasanze bidakomeye uko yabivugaga, ariko hamanuka amazi menshi. Gusa hazubakwa Ruhurura kandi n’abagomba kuhubaka bamaze kumenyekana ariko haracyashakishwa abagomba gukurikirana imirimo. Tuzubaka 4 zose muri aka kagali kugirango dukemure ibi bibazo bitandukanye bishobora kwangiza imitungo y’abaturage”. Akomeza avuga ko imirimo yo kubaka iyi Ruhurura itangira vuba kuko ibisabwa byose bihari, ko hasigaye abazakurikirana imirimo bityo ko mu mezi abiri bazaba batangiye kuhubaka.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga