• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Muhanga: Abahinzi b’umuceri barinubira ubwishingizi batanze butagize icyo bubamariye

Umwanditsi
January 28, 2022

Bamwe mu bahinga umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ho mu karere ka Muhanga, baratabaza ubuyobozi. Baravuga ko bakanguriwe gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa muri iki gishanga, ariko ngo mu bibazo bahuye nabyo, haba ibyo batewe n’imvura nyinshi yarengeye umuceri, byaba kurumbya ngo ntacyo bamariwe n’ubwishingizi batanze.

Mu kiganiro bamwe muri aba bahinzi bahaye intyoza.com, bavuga ko bajya gutanga ubu bwishingizi bababwiraga ko mu gihe bahuye n’amapfa, imvura nyinshi cyangwa bakarumbya bazajya bakurikiranwa bagahabwa ibikubiye mu masezerano bagiranye na kompanyi yabahaye ubwishingizi.

Mukagasana Concessa, umwe muri aba bahinzi avuga ko bajya gutanga ubu bwishingizi babwirwaga ko mu gihe ibihingwa byabo byahuye n’imvura nyinshi bikarengerwa n’amazi cyangwa izuba ryinshi ndetse n’ibindi byatuma umusaruro utaboneka bazajya bafashwa kugirango bongere kubona icyo baheraho bahinga mu kindi gihe cy’ihinga, ariko ngo ibyo bijejwe sibyo babonye.

Yagize ati” Tujya kwemera gutanga ubu bwishingizi ni uko twabonaga ko bizatugoboka mu gihe cy’ibibazo bishobora kutubuza kubona umusaruro uhamye nk’igihe imvura yabaye nyinshi cyangwa yabuze tukarumbya, hakiyongeraho n’izuba ryinshi bakaba baratubwiraga ko tuzajya tugobokwa mbere yuko twinjira mu kindi gihembwe cy’ihinga tukabona uko tunabona ayandi mafumbire n’imbuto”.

Zirikana Theodomile, umuhinzi w’umuceri avuga ko akenshi muri Koperative yabo bakunda guhura n’ibibazo byinshi birimo n’iki kimaze ibihembwe bibiri byikurikiranya batabona ubwo bwishingizi ngo bubagoboke. Asaba ababishinzwe kubabariza aho bigeze kubera ko bikomeje gutya baba bikiriza ababaha ubwishingizi.

Yagize ati” Dufite ibibazo byinshi byo kurebwaho, none ko dutanze ubu bwishingizi ntibudutabare bizagenda gute?. Ababishinzwe bakwiye kureba icyakorwa kugirango ubu butabera butugereho rwose, ababishinzwe nibatubarize aho bigeze?. Tugiye kujya mu kindi gihembwe cy’ihinga kandi ibi dutabariza byabaye mu gihembwe cy’ihinga cya B/2021, none se ubwo turakorera iki? twaba turimo gukiza abafite aya masosiyete aduha ubwishingizi”.

Umuyobozi w’Agateganyo wa KIABER, Uwizeyemaliya Jacqueline avuga ko byatinze ariko atazi icyatumye bitinda?. Avuga ko agiye gukurikirana iby’iki kibazo kigakemuka vuba kuko kiri mu bibangamiye abahinzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko bagiye gukurikirana bakamenya aho ikibazo kiri kuko ntabwo ubwishingizi batanga bukwiye gufata mu bihembwe bibiri by’ihinga kuko ushobora kurumbya muri byombi ugasanga binabereye umutwaro sosiyete watangiyemo ubwishingizi bwawe.

Akomeza avuga ko niba muri A batejeje bitewe n’ibiza no muri B ntibeze bitewe n’izuba kandi utabahaye ibyo mweranyijwe mu masezerano uba uhemutse kuko bashobora kutazabona ifumbire cyangwa imbuto. Akomeza avuga ko bagiye gukurikirana uko ikibazo giteye bafashe abahinzi guhabwa ibyo bagombwa n’uwabahaye ubwishingizi.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga