• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
24/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
24/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
24/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
24/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Muhanga: Imbwa ya Apotre Niyomungere uzwi nk’uwazanye Rusesabagina irarya abaturage nti batabarwe

Umwanditsi
February 22, 2022

Abaturage batuye mu murenge wa Shyogwe, Akagali ka Ruli  batabaza inzego bireba kubera imbwa ya Apotre Niyomungere Costantin( uzwi nk’uwazanye Rusesabagina) imaze kuruma abagera kuri 5. Abahohotewe n’iyi mbwa bavuga ko iyo basanze nyirayo ababwira ko nta bushobozi bafite bwo kumunyeganyeza. Bavuga kandi ko uwo iriye cyangwa ikaruma umwana we, iyo bagannye ab’inzego z’ibanze bababwira ko uyu mushumba atavugwa.

Baribeshya Jean Claude, avuga ko kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022 yarumwe n’iyi mbwa ahagana saa mbiri z’ijoro. Ahamya ko kuva yamuruma yategereje ko nyira yo ariwe Apotre Costantin amuvuza ariko kugeza ubwo yahuraga n’umunyamakuru wa intyoza.com yamutangarije ko nta bufasha arabona, habe n’ubwibanze.

Yagize ati” Nahanyuze ntashye ahagana saa mbiri za nimugoroba, imbwa ihita inyirukankana induma ku kuguru ndataka ntihagira uvuga, ndakomeza ndataha ntegereza ko namubona none n’ubu si ndivuza”.

Umugore wo muri aka kagali ufite umwana w’umukobwa w’ imyaka 15, aherutse kurumwa n’iyi mbwa mu ntangiriro z’uku kwezi kwa Gashyantare, abibwiye umuyobozi w’umudugudu amubwira ko “Agomba kumenya ko imbwa ya Niyomungere Costantin itavugwa”. Yaje kwegera mutwarasibo, niwe wabashije kujya kwa Apotre Niyomungeri aza amuzaniye ibihumbi 5 ajyana umwana kwa Muganga aterwa inshinge 4.

Uyu mubyeyi, akomeza avuga ko agiye gusubira kwa Muganga, yagiye agiye kwaka andi mafaranga yo kuvuza umwana, abarinda uyu mukozi w’Imana bamusubizayo bamubwira ko ntawuhari kandi amureba mu busitani mu gipangu.

Nsengimana Jean Damascene, avuga ko nawe iyi mbwa yamuriye, avuze ahabwa ibihumbi 5000 yo kwivuza. Yemeza ko aho yamurumye ku kibero hasigaye inkovu igikomeza kumubabaza.

Abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, bafata uyu Apotre Niyomungeri nk’umukire ukomeye. Gusa bamusaba ko yafunga iri tungo rye kuko hari abana batakiva mu rugo bagiye kwiga badaherekejwe. Basaba ko ubuyobozi bukwiye kubwira uyu Apotre Niyomungere agashumika iyi mbwa ntiyongere gusohoka ngo ibuze uburyo abahisi n’abagenzi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline mu butumwa bugufi yavuze ko ubuyobozi budatinya umuturage ukoze icyaha, ko ugikoze uwo ariwe wese agikurikiranwaho. Yagize ati” Inzego z’ibanze ntizatinya umuturage uwo ariwe wese kuko nta muntu uba hejuru y’amategeko. Abaturage bafite uburenganzira bwo gutanga ikirego uwo muntu agakurikiranwa“.

Ibi byo gutanga ikirego, abaturage bavuga ko bisa nuko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bahunga kubavugamira. Byagarutsweho kandi n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wavuze ko iki kibazo aribwo acyumvise. Avuga ko ibi ari ibijyanwa mu nkiko kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko, bityo umuturage warumwe n’iyi mbwa akwiye kujya kwivuza, ubundi akaregera urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kuko ngo ibi atari ibibazo byo kunga abantu.

Mu gihe twakoraga iyi nkuru twagerageje kuvugisha Apotre Niyomungere Costantin ufite imbwa irya abaturage ariko ntabwo twamubonye, ndetse umunyamakuru wa intyoza.com amuha ubutumwa bugufi ntiyashobora kubusubiza, mu gihe ari bubashe gusubiza tuzabagezaho icyo azatangaza.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga