• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Imvura idasanzwe yahagaritse ubuhahirane n’imigenderanire y’abatuye Runda na Rugalika

Umwanditsi
February 24, 2022

Imvura idasanzwe yaguye mu Karere ka Kamonyi by’umwihariko mu bice by’Umurenge wa Runda na Rugalika kuri uyu wa 25 Gashyantare 2022 guhera mu ma saa sita z’amanywa kugera mu ma saa cyenda, yangije ibitari bike birimo ikiraro gihuza iyi mirenge uko ari ibiri. Abaturage nta kongera kwambuka mu byerekezi byombi, imodoka zahanyuraga nazo ntibigikunze.

Ikiraro gihuza Umurenge wa Runda na Rugalika, giherereye ku muhanda w’igitaka ushamikiye kuwa Kaburimbo ahazwi nka Bishenyi werekaza Kigese ya Rugalika nicyo cyasenywe n’iyi mvura idasanzwe yaguye amasaha hafi ane gihagarika uyu muhanda kuba nyabagendwa.

Imvura yanyuze henshi yangiza muri Bishenyi.

Uretse iki Kiraro, iyi mvura yanangije imyaka y’abaturage by’umwihariko ibigori bihinze mu Gishanga cya Bishenyi. Abaturage bava cyangwa bajya mu bice byombi by’iyi mirenge ntabwo bashobora kubona aho banyura. Abo ikiraro cyasenyutse bari ku ruhande rumwe, birabasaba gushaka indi nzira kuko aha ntabwo byakunda. Ahashoboka nabwo ku bakoresha amaguru gusa ni inzira inyura Kamiranzovu, ukanyura muri Site ya Ntebe, wambuka cyangwa uva ahazwi nko mu Kigwene ya Kigese.

Nahayo Sylivere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yabwiye intyoza.com ko ikibazo cy’isenyuka ry’iki kiraro nk’ubuyobozi bw’akarere babimenye ndetse bakajya kureba uko byagenze, bagasanga nta muntu ushobora kwambuka, nta n’ikinyabiziga icyo aricyo cyose cyahanyura.

Meya Nahayo, asaba abaturage kuba bihanganye bagashaka indi nzira bakoresha kuko iyakoreshwaga itakiri nyabagendwa mu gihe ubuyobozi bugishaka igisubizo cyo kongera kubaka iki kiraro kugira ngo bongere gukomeza imihahiranire n’imigenderanire. Gusa ngo amazi agabanutse bashobora gushaka uko baba barebye aho bashyira ibiti abanyamaguru bakwambukiraho.

Mu Bwirabo, ikiraro cyari cyasenyutse, abaturage birwanaho. Uko ukibona siko byahoze kuko ibiti amazi yari yabikuyeho babisubizaho.

Meya Nahayo, avuga ko ibyangijwe n’iyi mvura yaguye ari nyinshi mu bice bitandukanye by’akarere, byose ntabwo barabasha kubikusanya kugira ngo babashe kumenya neza ingano yabyo ndetse n’agaciro k’ibyaba byangiritse.

Bimwe mu byo intyoza.com yabashije kumenya byangijwe n’iyi mvura mu bice bitandukanye bya Kamonyi, ni aho mu Murenge wa Runda; Ikiraro kinyurwaho n’abantu n’imodoka gihuza Umurenge wa Runda na Rugalika cyasenyutse, igihuza Runda na Ngamba unyuze umuhanda w’ahazwi nko mu Kibaya utambikiye Kamuhanda, naho si Nyabagendwa.

Hegitari 7 zihinzeho ibigori mu gishanga cya Bishenyi zangiritse, ikiraro cyo mu Mudugudu wa Bwirabo, Akagari ka Kabagesera-Runda nacyo cyangiritse nubwo abaturage birwanyeho, ariko nta modoka yahanyura. Aha muri Runda kandi mu Kagari ka Kabagesera ku makuru dukesha umwe mu baturage ni uko umuyaga mwinshi wazanye n’iyi mvura byasakambuye inzu z’umuturage.

Ni mu gihe mu Murenge wa Rukoma, Abana babiri biga mu kigo cy’ishuri cya EP APPEK na GS Buguri inkuba yakubise igihe imvura yagwaga bagira ihungabana, aho bahise bajyanwa kwa muganga. Mu Murenge wa Kayenzi, hari inzu ebyiri zasakambutse ndetse Hegitari 2 z’ibigoro zirangirika. Umurenge wa Mugina, inzu y’umuturage yaguye.

Bwirabo bamaze kongera kwisubirizaho ikiraro.

Bamwe mu baturage babwiye intyoza.com ko zimwe mu mpamvu zitera ibibazo nk’ibi mu gihe imvura iguye ari ukuba abubaka batabasha gufata amazi aturuka ku nzu zabo, hanyuma kandi hakaba n’imisozi ihanamye idaciyeho imirwanyasuri. Basaba ko imiganda itegurwa yajya yibanda mu misozi nk’iyi n’abaturage bubatse bagasabwa gufata amazi aturuka ku nzu zabo.

Abaturage bagana Runda cyangwa Rugalika, guhera uyu mugoroba nyuma y’iyi mvura yashenye ikiraro, barasabwa kudahatiriza mu gushaka kwambuka amazi, kimwe n’ahandi byaba byabaye kuko ingaruka zishobora guterwa no kuhanyura zaba nyinshi zirimo no kuba bahaburira ubuzima.

Ibigori mu gishanga byahuye n’akaga.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga