• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Burundi: Perezida Evaliste Ndayishimiye mu nzira y’umusaraba awuhetse nk’igihe Yesu yiteguraga kubambwa

Umwanditsi
April 15, 2022

Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, umunsi ukomeye ku ba Kilisitu by’umwihariko Abanyagatolika, Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi, Evaliste Ndayishimiye yagaragaye ahetse umusaraba ku rutugu. Byibutsa Abakirisitu ububabare n’ururupfu rwa Yesu/Yezu wabambwe ku musaraba azira ibyaha by’abantu( kubamwemera).

Kuri uyu munsi w’Uwagatanu Mutagatifu, Abakilisitu Gatolika bakora icyo bita inzira y’umusaraba, aho baba bibuka uko Umukiza Yezu Kilisitu yababajwe, agapfa ndetse agahambwa azira ibyaha by’abari mu Isi( kubamwemera nk’Umwami n’Umukiza).

Perezida Evaliste Ndayishimiye imbere n’umuryango we bakurikiwe n’imbaga y’Abakilisitu.

Perezida Evaliste Ndayishimiye, nk’umukilisitu Gatolika, yifatanije n’abo basangiye ukwemera mu gitambo cya Misa y’uwa Gatanu Mutagatifu, aho yagaragaye mu nzira y’Umusaraba, awuhetse ku rutugu, mu rwego rwo kwisanisha no kwibuka inzira y’Akababaro Yezu Kilisitu yanyuzemo.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi bubinyujije kuri Twitter, bwavuze ko“ Kuri uyu wa Gatanu Mutagatifu, Umuryango w’Umukuru w’Igihugu wifatanije n’Abakristo b’i Gitega, mu nzira y’Umusaraba, yatangiriye i Musave yerekeza ku kiriziya yitiriwe Mutagatifu Fransisiko wa Asize w’i Magarama( Saint François d’Assise de Magarama), mu rwego rwo kwibuka ibihe by’umubabaro Yezu Kristo yanyuzemo”.

Uwagaragaye yakirana Umusaraba na Perezida Evaliste Ndayishimiye.

Iyi nzira y’Umusaraba yitabiriwe na Perezida Evaliste Ndayishimiye ndetse n’abo mu muryango we hamwe n’abandi bayobozi batandukanye n’Abakilisito Gatolika, kuri uyu wa 15 Mata 2022. Ni mu gihe Abakilisitu bitegura umunsi mukuru wa Pasika kuri iki cyumweru Tariki ya 17 Mata 2022, umunsi ushushanya Izuka rya Yezu Kristo.

intyoza

 

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga