• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
25/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
25/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
25/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana

Kamonyi-Ngamba: Barasaba ko ahiciwe Abatutsi kuri Nyabarongo hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside

Umwanditsi
May 10, 2022

Uwayezu Gilbert wari uhagarariye Ibuka ku rwego rw’Akarere, avuga ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Ngamba basaba ko ahiciwe ababyeyi, abavandimwe n’inshuti ku mugezi wa Nyabarongo hashyirwa ikimenyetso cy’amateka cyajya kibibutsa inzira y’umusaraba ababo banyujijwemo, ubwo bicwaga ndetse bakajugunywa muri Nyabarongo. Avuga ko ibyo byazatuma abakiri bato bamenya amateka mabi yabo bakomokaho.

Ibi, byagarutsweho mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi bishwe mu murenge wa Ngamba, bakicirwa mu Kagali ka Kabuga ho mu mudugudu wa Fukwe ahazwi nko ku Rutare.

Yagize ati” Imyaka ibaye 28 twibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’i 1994. Bishwe urupfu rubi banyuzwa mu bikomeye bajya kujugunywa muri Nyabarongo, ariko turifuza ko aha twibukira hashyirwa ikimenyetso cy’amateka ya Jenoside yakorewe ababyeyi, abavandimwe n’inshuti z’imiryango yacu kuko tuhibukira inzira y’umusaraba bacishijwemo kugirango abato bavutse nyuma ya Jenoside barusheho kwiga amateka mabi ashingiye ku rwango n’amoko Igihugu cyacu cyanyuzemo”.

Mugorewase Julienne watanze ubuhamya, yavuze ko Abatutsi banyuze mu mateka ahambaye ariko ikibabaje ari uko abari bato bari barashyizwemo inyigisho mbi z’amacakubiri ashingiye ku moko, aho buri wese yari yarabaye igisimba. Avuga ko hari igihe cyageze akumva we ubwe ariyanze yajya kwiyahura muri Nyabarongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niyongira Uzziel avuga ko iyo bibuka baba baha icyubahiro abishwe bazira urwango rushingiye ku moko n’amacakubiri. Asaba abakiri bato kugendera kure abayafite kuko igihugu cy’ejo aribo kizaba cyubakiyeho. Akomeza yibutsa ko icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’amategeko. Yibukije kandi ko Jenoside yateguwe na Leta ya mbere ndetse n’iya Kabiri zose zigisha urwango.

Akomeza avuga ko icyifuzo cy’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi gihuriweho n’ahantu henshi ariko bategereje ko MINUBUMWE iki kibazo yagitangaho umurongo w’uko bizakorwa bityo mu gihe bizaba byahawe umurongo akarere kiteguye kureba aho bikenewe hose bikaba byakorwa. Yasabye abarokotse Jenoside kwihangana kuko  bazahabwa igisubizo igihe nikigera.

Abatutsi biciwe aha, bishwe urupfu rubi kuko hari ababanzaga gusambanywa mbere y’uko bicwa bakajugunywa muri Nyabarongo ndetse hakaba hari benshi bibuka ababo mu gahinda kuko abenshi batigeze babona ababo ngo babashyingure mu cyubahiro. Gusa basaba abafite amakuru ko bayatanga nabo bagashakishwa, bagashyingurwa mu cyubahiro mu Rwibutso.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5820 Posts

Politiki

4071 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

140 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga