• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
01/07/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Muhanga: Meya Kayitare yakebuye abayobozi bategera abo bayobora

Umwanditsi
May 17, 2022

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline arasaba abayobozi mu nzego z’aka karere kuba hafi y’abaturage kuko aribo babatumye. Abasaba kuzirikana ko abo baturage bategera aribo batumye bari aho bari, ko bakwiye kubegera bakabafasha gukemura ibibazo bahura nabyo bibangamiye imibereho myiza yabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, ibi yabigarutseho ubwo Urugaga rw’Abikorera mu murenge wa Cyeza rwatangaga amabati yo gusakarira ubwiherero abaturage batabufite ndetse no gukorera isuku ubutameze neza.

Abaturage bahawe amabati.

Yagize ati” Bayobozi, mugomba gushyira imbere ineza y’umuturage kuko niwe mwatumweho. Waba ku Murenge, Akagari, mwese mubwirizwa kuba hafi y’abaturage no kubitaho mu haranira icyabateza imbere mu nkingi zose kuko n’inshingano zanyu kugirango mubafashe mu bibazo bibabangamiye bidatuma babasha kugera ku ntego zabo ngo bategurire ejo heza, hazima hazira imibereho mibi”.

Meya Kayitare, akomeza yibutsa ko ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage bitashira bidakurikiranywe, ko ari nayo mpamvu n’abafatanyabikorwa bagerageza gufasha gukemura bimwe mu bibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kandi ko buri wese ufite icyiciro yatorewemo kuva mu Mudugudu, akwiye kurushaho guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage ntibateshe agaciro icyizere babagiriye.

Yagize ati” Turashimira abafatanyabikorwa badufasha kugirango dufashe abaturage bacu, no kurebera hamwe ingamba zo guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, harimo ibibazo by’umwanda no kubura ubwiherero bwujujuje ibisabwa, ariko mufite inshingano no guhuza imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage bityo icyizere mwagiriwe mukakibitura kubakorera ibyiza kuko gahunda za Leta zose zica mu Mudugudu, bityo rero twikebuke kugirango tujye dukemura ibi bibazo bibangamira abaturage bacu bakennye cyane kurusha abandi”.

Perezida w’urugaga rw’abikorera mu kurenge wa Cyeza, Muhigirwa Vincent avuga ko we na bagenzi be barebye bagasanga bashobora kunganira Leta, bagafasha abaturage bakabubakira ubwiherero ndetse no guha amabati abaturage nk’inshingano bihaye zo gufasha abababaye.

Mukamudenge Martha, umuturage w’imyaka 50 uri mu bafashijwe avuga ko yishimiye ubufasha yahawe. Agiye gusakara ubwiherero bwe bwari bwaratangiye kwangirika. Avuga ko abayobozi bajya babegera ariko bitari cyane kuko babageraho ari uko habaye inama gusa.

Yagize ati” Ndashimira aba badufashije bakaduha amabati yo gusakara ubwiherero kuko bwari bwaratangiye kwangirika, ariko abayobozi ntabwo batwegera cyane. Mudugudu we turabana ndetse n’abo mu Mudugudu nibo bakunze kuba bari hafi yacu ariko akagari n’Umurenge batugeraho iyo twakoze inama cyangwa umuganda”.

Rukundo Theopiste, avuga ko abayobozi bagerageza, ko kandi batagera kuri buri muturage. Gusa, yemeza ko inshingano bafite ari ugukorera umuturage no kumukiza ibibangamiye imibereho ye no kumufasha kwiteza imbere akava mu bukene bukabije.

Umurenge wa Cyeza, ufite imiryango 20 itagira ubwiherero naho 269 ifite ubwiherero butujuje ibisabwa, mu gihe imiryango 22 yo nta macumbi igira, naho 58 ikaba ibana n’amatungo, hakiyongeraho imiryango 56 iba mu mazu adahesha abayarimo agaciro, ashobora no kubagwira isaha ku isaha.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga