• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/09/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Ukekwaho ubugizi bwa nabi yarashwe arapfa
01/09/25
Kamonyi: Gahunda y’Intore mu biruhuko yarinze abana Ubuzererezi, Ihohoterwa…-Visi Meya Uwiringira
01/09/25
Kamonyi: Perezida Kagame ntabwo yahaye Umugore ijambo gusa yanarihaye Abagabo kuko ntaryo twagiraga-Visi Meya Uzziel
01/09/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye

Kigali: Abagenzi n’abamotari baritana ba mwana ku bwambuzi bashinjanya

Umwanditsi
May 21, 2022

Mu mujyi wa Kigali, bamwe mu bagenzi baba bafite gahunda yihuta bigatuma batega moto cyangwa se bagahitamo kuzitega kubera ko nta yandi mahitamo baba bafite bitewe n’impamvu zinyuranye. Bamwe muri aba bagenzi, bashinja bamwe mu bakora umwuga wo gutwara Moto kubambura amafaranga yabo, akenshi bigakorwa nk’iyo babahaye amafaranga bisaba ko bavunjisha ngo babagarurire cyangwa se hakaba n’abo usanga bakora kijura kuko haba ubwo bashikuza abagenzi ibyo bafite cyane amasakoshi y’abagore.

Bamwe mu bagenzi baganiriye n’umunyamakuru wa intyoza.com, bamubwiye ko nta cyizere bakigirira abamotari. Umwe muri aba bagenzi yagize ati:“ Nateze umumotari, tugeze aho yagombaga kungeza, mwishyura inoti ya bitanu ngo akureho aye angarurire, atangira kwisakasaka, maze arambwira ngo reka avunjishe kuri mugenzi we. Yahise yatsa moto ariruka mbura aho arengeye. Rwose iyo ntafite amafaranga avunje ntinya gutega moto”.

Undi mugenzi na we yagize ati:“ Umumotari yarantwaye, bwari bwije, tugeze aho nagombaga gusigara, mva kuri moto, mfugura isakoshi ngo mwishyure nuko ahita ayinshikuza ariruka. Sinshobora kuzongera gutega umumotari ntazi”.

Mu gihe abagenzi bataka ko bamwe mu bamotari babamereye nabi, ku ruhande rw’abatungwa agatoki hari ukundi babibona. Umwe mu bamotari waganiriye n’umunyamakuru yagize ati:“ Abagenzi batumereye nabi muri iyi minsi, uramutwara wamugeza aho mwari mwumvikanye, akava kuri moto aho kukwishyura agahita yiruka na kasike akayigutwara”.

Mugenzi w’uyu mumotari we yagize ati: “abamotari turahohoterwa rwose. Njyewe natwaye umugenzi, tugeze aho agomba gusigara mubazi inyereka ko agomba kunyishyura amafaranga magana ane. Noneho we, ampa inoti ya magana atanu. Mbuze ayo kumugarurira, mbura n’aho mvunjisha, nuko ndamubwira ngo reka nyamuhe kuri telefoni. Namuhaye amafaranga mirongo inani kuko bagombaga kunkata makumyabiri kandi njyewe ntagomba guhomba. Twaraserereye ngo nimuhe makumyabiri ye, ngo ni magana ane mubazi yagaragaje ko agomba kunyishyura.”

Ku bijyanye n’uku kwitana ba mwana, ku bagenzi ndetse n’abamotari, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere René mu ijwi ryumvikana nk’iritangaye, anaseka cyane yabwiye umunyamakuru ati: “Aah! Umugenzi akiruka na kasike n’amafaranga motari ntamufate!”?.

Umunyamakuru, yagerageje guhamagara abayobozi muri RURA ngo bagire icyo bavuga kuri iki kibazo, cyane nk’abafite aho bahurira n’ibigendanye no gutwara abantu, ariko ntabwo babashije kuvugana.

Mu gushaka kumenya icyo amategeko avuga kuri ubu bwambuzi abagenzi n’abamotari batavugaho rumwe kuko buri ruhande rushinja urundi, ku murongo wa telefoni igendanwa, umunyamakuru yavuganye n’Umunyamategeko wigenga, Karenzi Jean Paul, asobanurira agira ati:“ Ibyo babyita ubujura budakoresheje kiboko”.

Mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, Ingingo yacyo ya 300 havuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Mukamusoni Fulgencie

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5854 Posts

Politiki

4105 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

82 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga