• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi: Padiri Ndikuryayo ukurikiranyweho gukubita abanyeshuri yarekuwe by’Agateganyo agira ibyo ategekwa

Umwanditsi
May 26, 2022

Urukiko rw’Ibanze rwa Gacurabwenge ruherereye mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Gacurabwenge kuri uyu wa 26 Gicurasi 2022 rwafunguye by’Agateganyo Padiri Ndikuryayo Jean Paul wari ukurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa ndetse no guha abana ibihano biremereye. Rwategetse ko kandi ahita ajya kuba muri Eveche Kabgayi kugeza umwaka w’Amashuri urangiye.

Ni ibyaha akurikiranyweho kuva tariki ya 02 Gicurasi 2022, aho amakuru yamenyekanye yagaragazaga ko yakubise abana 3 b’Abakobwa bafite imyaka 14 kuri umwe naho 2 bafite imyaka 16, aho ibi byavuzwe ko byabaye ahagana saa moya z’umugoroba nyuma yo kuregerwa na Animatrice wabo ko batarimo kuzuza inshingano zabo.

Icyo Urukiko rwashingiye rumurekura by’Agateganyo;

Urukiko, rwemeje ko ibyo Padiri yakoze byari ugushakira ineza abana no kubashyiraho igitsure no kubereka ko hari inshingano zabo batarimo kuzuza. Inshingano baba batumwe n’ababyeyi babo ku ishuri . Ko ibyo yakoze byari mu rwego rwo kubahanira amakosa ngo batazayasubira, ko kandi Ababyeyi babo batigeze bashaka kuvana abana mu ishuri bigagaho ngo bajye kwiga ahandi, hakaba kandi n’umwe mu babyeyi wanditse agaha imbabazi Padiri Ndikuryayo Jean Paul ku byaha yarakurikiranweho.

Urukiko, rwemeje ko Padiri ahita afungurwa nyuma y’isomwa ry’uru rubanza ndetse bikaba bishingiye ku bw’ishingire (Caution Personel) bwa Musenyeri Samalagde Mbonyintege umushumba wa Diyosezi ya Kabagayi ari nawe uyihagarariye mu mategeko ndetse Padiri  akazakomeza gukurikiranwa ari hanze.

Rwategetse kandi ko agomba gutura muri Eveche Kabgayi mu rugo Rukuru rw’Umwepisikopi we no kudakandagira mu kigo cy’ishuri cya Koreji yitiriwe Mutagatifu Ignace yo ku Mugina mbere y’uko uyu mwaka w’amashuri urangira.

Me Joseph Twagirayezu usanzwe yunganira Diyosezi Gatorika ya Kabgayi mu mategeko, avuga ko zimwe mu mpamvu zashingiweho bamufungura by’Agateganyo ari uko yafashije ubutabera ndetse n’abana yahohoteye akaba yarabashakiraga ineza kuko bari bateshutse ku ntego zabo, hakaba kandi no kuba Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi yaremeye kumwishingira.

Ibi byose urukiko rukaba rwabisuzumanye ubushishozi rubona ko atabikoze yabigambiriye.

Me Joseph, akomeza avuga ko bazakomeza gukurikiza ibyo basabwe n’Urukiko kandi ko bishimiye ubutabera bahawe.

Ibi byaha Padiri yari akurikiranweho byabereye mu kigo aho iri shuri ryitiriwe Mutagatifu Inyase( St Ignace) riherereye mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Mugina, Akagari ka Mbati, Umudugudu wa Kansoro ku wa 2 Gicurasi 2022. saa moya z’Umugoroba. Yatawe muri yombi tariki ya 05 Gicurasi 2022.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

3 Comments

  1. KaDè says:
    May 27, 2022 at 2:00 am

    Harya Musenyeri Mbonyintege aracyari umushumba wa Diyosezi ya Kabyayi?

  2. Umulisa says:
    May 27, 2022 at 8:18 am

    Imana ishimwe,abarezi twari tubabaye kandi dufite impungenge

  3. Viyani says:
    May 27, 2022 at 8:51 am

    Burya se urukiko rufite ububasha bwo gutegeka Padiri aho ajya kuba atari Musenyeri ubisabye? Amategeko burya arakaze

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga