• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Abanyamakuru na CID baganiriye k’uburyo bw’imikoranire inoze

Umwanditsi
June 22, 2016

Ishami ry’ubugenzacyaha mu Rwanda CID, ryaganiriye n’abanyamakuru banoza ingamba mu buryo bw’imikoranire hagamijwe gukumira ibyaha.

Kuri uyu wa mbere taliki ya 20 Kamena 2016, abanyamakuru n’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda (CID) bahuriye hamwe bashyiraho uburyo bunoze bw’imikoranire mu gukumira ibyaha nta rwego rubangamiye urundi.

Iyi nama yabereye ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, ikaba ari ishyirwamubikorwa ry’umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama yabaye muri Mata yahuje Polisi n’abanyamakuru aho abanyamakuru bifuje ko bazagira inama yihariye n’ishami ry’ubugenzacyaha ngo banoze imikorere n’imikoranire.

Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami ry’ubugenzacyaha muri Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege yabwiye abanyamakuru imikorere y’ishami ashinzwe, anababwira ko kugirango byose bigerweho hakwiye ubufatanye bw’iri shami n’abanyamakuru, dore ko bose bakorera abanyarwanda.

Yagize ati:” Ubufatanye bw’itangazamakuru n’inzego z’ubutabera ni ingenzi mu gukumira, gutahura no kugenza ibyaha. Ni ngombwa rero ko bubaho kugirango dutahirize umugozi umwe”.

Yibukije abanyamakuru ko uburyo bandika inkuru zabo bishobora kugira ingaruka nziza cyangwa mbi mu kugenza ibyaha no gufata ababikekwaho.

Aha yatanze urugero rwa Hora Sylvestre, ubwo mu mwaka wa 2014 yiciraga umwana w’imyaka 12 i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali agahunga akaza gufatwa bitewe n’umuturage wabonye ifoto y’uyu mwicanyi mu kinyamakuru yamubona agahamagara Polisi agafatwa.

Yagize ati:” Nyuma y’aho twari twatangaje ko uyu musore ashakishwa, umuturage w’i Gatsibo wari wabonye ifoto ye mu kinyamakuru yahise amumenya nyuma ahita ahamagara Polisi imuta muri yombi. Uru ni urugero rufatika rwerekana ko itangazamakuru rishobora kudufasha mu mikorere yacu kandi twishimiye imikoranire nk’iyi”.

Yakomeje yibutsa aba banyamakuru ko bo na Polisi bafite inshingano zenda kuba zimwe, ko bose bagamije kurengera inyungu za rubanda, bityo rero bagomba kugira ibanga ry’akazi ngo buri wese atunganye akazi ke neza, hatabayeho kubangamira cyangwa kwica iperereza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) Mugisha Emmanuel, yavuze ingorane abanyamakuru bashobora guhura nazo mu gutara inkuru z’ibyaha bikorwa, avuga ko uburyo bwo kuzirinda ari ukumenya neza inkuru ushaka n’aho uyishaka n’uburyo bwo kuyibona.

Yagize ati:”Gutara inkuru y’abakora ibyaha bikomeye nk’abarya ruswa bishobora gushyira umunyamakuru mu ngorane, umunyamakuru rero akwiye kugira uburyo bwo kwirinda ingorane nk’izo”.

Mugisha yavuze ko n’ubwo abanyamakuru bahura n’izo ngorane, bashobora kugira uruhare mu gukangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha bitandukanye.

Yasabye abanyamakuru gukora itangazamakuru ry’umwuga, bagatanga inkuru ifatika kandi bagakora ku buryo inkuru zabo zikangurira abanyarwanda kwirinda ibyaha.

Umushinjacyaha mukuru Ndibwami Rugambwa nawe wari witabiriye iyi nama yabwiye abayitabiriye ko itangazamakuru ari ingirakamaro kuko inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha zirikenera mu kuzuza inshingano zazo.

Yagize ati:”Kuko twese dukenera amakuru ngo turusheho gutuma umuryango nyarwanda uba mu mahoro n’umutekano, tugomba kuyaha agaciro kandi tukaba maso ku buryo inkuru duha abanyarwanda zibagirira akamaro”.

Mu gusoza iyi nama, abayitabiriye bemeranyijwe kongera ubufatanye, by’umwihariko Polisi y’u Rwanda yemera guha amahugurwa abanyamakuru y’uko batara inkuru z’ubugenzacyaha, abanyamakuru nabo biyemeza ko mu nkuru zabo bazajya birinda guhamya icyaha umuntu utaragihamywa n’inkiko nk’uko amategeko abiteganya.

Izi nzego zose kandi zumvikanye ko zigiye gukomeza gukorera hamwe zishimangira ihame ryo kwigisha abaturage hagendewe ku ndangagaciro, kandi hatangazwa amakuru afite ishingiro.

 

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

 

intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga