• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
02/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
02/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
02/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
02/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Bugesera: Yatetse imitwe kuri benshi ko azabajyana imahanga birangira ashyizwemo amapingu

Umwanditsi
June 22, 2016

Umusore w’imyaka 28, afunzwe akekwaho kwiyitirira imirimo adakora anatanga ibyangombwa by’ibihimbano.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Bugesera, yataye muri yombi umusore w’imyaka 28 ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo kwiyitirira imirimo yo mu nzego za Leta adakora, agamije kubeshya impunzi ko azazishakira ibyangombwa bizazihesha kujya mu bihugu byo hanze.

Umusore witwa Karambizi Jean Yves, yafashwe ku italiki ya 20 Kamena 2016, nyuma y’aho Sitasiyo ya Polisi ya Nyamata yari yarakiriye ibirego byinshi bimushinja kwiyita umukozi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, agatanga ibyangombwa by’ibihimbano byemerera impunzi kujya mu mahanga.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yatangaje ko Karambizi yafatiwe kuri Hotel Palast Rock, aho yari amaze kwakirira andi mafaranga y’undi muntu nawe yabeshyaga atyo.

Yagize ati:” Yabwiraga impunzi ko ari umukozi wa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, kandi ko ashobora kuzishakira ibyangombwa bizemerera kujya mu mahanga, ubundi akaziha iby’ibihimbano. Mbere y’uko afatwa, yari amaze gushuka abantu 3, akaba yari amaze kubambura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Magana ane na mirongo icyenda (490.000 Frw).

Yakomeje avuga ati:” Karambizi, yabeshyaga aba bose ko azabashakira viza na tike z’ingendo bibageza mu gihugu cya Suwede ku mugabane w’Uburayi”.

Polisi ikaba igikora iperereza ngo hamenyekane niba ntawundi muntu uyu Karambizi yaba yaratekeye umutwe, kuko byamaze kumenyekana ko atigeze akorera Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nta n’aho yigeze ayihagararira bizwi.

IP Kayigi, aributsa abaturage ko hari uburyo buzwi serivisi nk’izi zitangwamo kandi zitagurishwa, akanabakangurira kwirinda abantu nk’aba baza babashuka babasaba kubaha amafaranga ngo babahe serivisi runaka.

Yasoje avuga ko abaturage bakwiye kwirinda kwiyitirira imirimo badakora n’ibindi byaha, kuko iki cyaha gihanishwa ibihano bikomeye nk’uko bigaragara mu ngingo ya 609 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000 Frw) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000 Frw).

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

 

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga