• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
01/07/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
01/07/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
01/07/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside

Gasabo: Ku mashuri 6 abanza, yakoze imashini harimo n’ itonora Kawa ikanazironga

Umwanditsi
June 23, 2016

Umunyarwanda Munyarukiko, nubwo nta mashuri yize uretse 6 abanza, ari ku rwego rwo gukora imashini zitandukanye benshi batumiza hanze bazitanzeho akayabo k’amamiliyoni.

Munyarukiko Ponsiyani, umugabo w’imyaka isaga 53, mu myaka cumi n’umunani avuga ko amaze guhimba no gukora Imashini zinyuranye kandi zikomeye atabikesheje kunyura mu ishuri.

Munyarukiko, atuye mu karere ka Gasabo, avuga ko igitekerezo cyo gukora imashini yagitangiye mu myaka 18 ishize, iki gitekerezo ngo cyahereye ku imashini yari afite, uko bayikora yapfuye niko yitegerezaga uko ikorwa n’ibiyigize.

Munyarukiko, avuga ko atangira gukora imashini yakoze imashini isya ibinyampeke bitandukanye, nyuma akora itunganya ubwatsi bw’amatungo, akora ihungura ibigori kugera ubu amaze gukora imashini itonora ikanaronga kawa zikavamo zanikwa.

Munyarukiko yerekana bimwe mu bice bisohokeramo ibyo imashini irekuye mu gutunganya Kawa.
Munyarukiko yerekana bimwe mu bice bisohokeramo ibyo imashini irekuye mu gihe itunganya Kawa.

Iyi mashini itonora Kawa, ngo ifite ubushobozi bwo gutonora Toni 10 za Kawa k’umunsi ndetse ikaba yakora umurimo wakorwa n’abantu basaga 90 k’umunsi umwe.

Munyarukiko, avuga ko n’ubwo nta bufasha bujyanye n’amafaranga cyangwa ibikoresho arahabwa ngo abashe kuzamura urwego rw’ibyo akora ngo yigeze ajyanwa na Leta mu rugendo shuri mu gihugu cy’ubuhinde kureba imashini zaho no kwiyungura ubumenyi.

Yatangarije intyoza.com ko mu gihe abenshi biga bandika ndetse banashakisha ubumenyi bwisumbuye ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’ikoranabuhanga, kubera ko ngo atize nta namenye iryo koranabuhanga, ngo akoresha cyane umutwe we.

Munyarukiko, avuga ko imashini abonye yose agafata akanya ko kureba ibiyigize abasha kuyikora cyangwa agahimba indi bisa kandi bikora kimwe. avuga ko ubu ari gushaka guhimba itunganya ibitoki ikabikuramo umutobe.

Iyi Mashini yakozwe na Munyarukiko, itunganya ubwatsi bw'amatungo
Iyi Mashini yakozwe na Munyarukiko, ni imwe mu zitunganya ubwatsi bw’amatungo

Munyarukiko, avuga kandi ko mu bumenyi bwe afite amaze kwigisha abanyeshuri bari mu mirimo itandukanye hirya no hino basaga 40 ndetse akaba amaze kwiteza imbere muri byinshi yagura ibikorwa bye anafasha umuryango we.

Kuba Munyarukiko, akora ibyo avuga ko adakesha ishuri, akangurira urubyiruko cyane abize gukoresha umutwe wabo n’ubwenge bwabo bakareka kwicara ngo bategereje uzabaha akazi keza kajyanye n’amashuri bize. Asaba urubyiruko guha agaciro umurimo uwo ariwo wose wemewe, avuga ko akazi kose ari keza n’ubwo kaba gaciriritse ngo kakugeza kugakomeye ka kakwicaza ahakomeye.

Munyarukiko, yatangarije intyoza.com ko mugihe yaba abonye ubushobozi yakora byinshi birenze ibyo akora byaba mu bwinshi no mubwiza, ko yakubaka ishuri ryigisha abana b’abanyarwanda imyuga, avuga kandi ko nubwo atize ibyo azi ahawe umwanya yabyigisha no mu mashuri y’imyuga kuko ngo benshi mubo yahaye ubumenyi afite barakora kandi bariho neza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5824 Posts

Politiki

4075 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga