• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
26/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
26/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
26/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
26/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Igisasu cya bombe gipima ibiro 450 cyo mu ntambara ya 2 y’Isi cyabonywe mu ruzi rwitwa“ Po”

Umwanditsi
August 8, 2022

Igisasu kitaturitse cyo mu ntambara ya kabiri y’isi cyabonetse mu ruzi rwo mu Butaliyani nyuma y’uko rukamye kubera amapfa akabije. Iyi bombe ipima ibiro 450 yabonywe n’abarobyi ahegereye inkombe z’uru ruzi rurimo gukama rwitwa Po. 

Ibice binini by’uyu mugezi wa 650km byarakamye muri aya mapfa akomeye yugarije Ubutaliyani kuva mu myaka 70 ishize.  Colonel Marco Nasi wo mu ngabo z’Ubutaliyani yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:“ Iyo bombe yabonywe n’abarobyi ku nkombe z’umugezi wa Po.”

Iki gisasu cyari kitaraturika, abasirikare bavuze ko cyari kirimo 240kg z’ubumara buturika, kikaba cyarabonywe mu gace ka Lombardie mu kwezi gushize.

Abantu bagera ku 3,000 batuye hafi aho byabaye ngombwa ko bahakurwa kugira ngo abategura ibisasu bakihavane ndetse bagituritse neza kuri iki cyumweru.

Francesco Apori, ukuriye ako gace, yagize ati: “Mbere, bamwe mu bahaturiye bari bavuze ko ntaho bajya, ariko mu minsi ishize twabashije kubyumvisha buri wese.” Ikirere cy’aka gace nacyo cyarafunzwe by’igihe gito, ndetse n’inzira zo mu mazi. Kugira ngo bagituritse.

“Po”, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, nirwo ruzi rurerure mu Butaliyani, ruva mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’imisozi ya Alpes rukagera ku nyanja ya Adriatic.

Kuri iki cyumweru nibwo iki gisasu cyaturikijwe.

Ku mashusho ngarukamwaka y’icyogajuru, ay’uyu mwaka yerekana imikoki yumagaye mu ngobyi y’uru ruzi kubera amapfa akabije yateye Ubutaliyani.

Mu kwezi gushize, abategetsi b’iki gihugu batangaje ibihe bidasanzwe mu duce dukikije uruzi Po, rusanzwe rwifashishwa mu kuhira 1/3 cy’umusaruro w’ubuhinzi bw’Ubutaliyani.

Abahinzi bo mu kibaya cy’uru ruzi bavuze ko kuva mu mezi ashize rurimo gutembamo amazi y’icyunyunyu nk’ay’inyanja, arimo kwangiza ibihingwa.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga