Igisasu cya bombe gipima ibiro 450 cyo mu ntambara ya 2 y’Isi cyabonywe mu ruzi rwitwa“ Po”

Igisasu kitaturitse cyo mu ntambara ya kabiri y’isi cyabonetse mu ruzi rwo mu Butaliyani nyuma y’uko rukamye kubera amapfa akabije. Iyi bombe ipima ibiro 450 yabonywe n’abarobyi ahegereye inkombe z’uru ruzi rurimo gukama rwitwa Po. 

Ibice binini by’uyu mugezi wa 650km byarakamye muri aya mapfa akomeye yugarije Ubutaliyani kuva mu myaka 70 ishize.  Colonel Marco Nasi wo mu ngabo z’Ubutaliyani yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:“ Iyo bombe yabonywe n’abarobyi ku nkombe z’umugezi wa Po.”

Iki gisasu cyari kitaraturika, abasirikare bavuze ko cyari kirimo 240kg z’ubumara buturika, kikaba cyarabonywe mu gace ka Lombardie mu kwezi gushize.

Abantu bagera ku 3,000 batuye hafi aho byabaye ngombwa ko bahakurwa kugira ngo abategura ibisasu bakihavane ndetse bagituritse neza kuri iki cyumweru.

Francesco Apori, ukuriye ako gace, yagize ati: “Mbere, bamwe mu bahaturiye bari bavuze ko ntaho bajya, ariko mu minsi ishize twabashije kubyumvisha buri wese.” Ikirere cy’aka gace nacyo cyarafunzwe by’igihe gito, ndetse n’inzira zo mu mazi. Kugira ngo bagituritse.

Po”, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, nirwo ruzi rurerure mu Butaliyani, ruva mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’imisozi ya Alpes rukagera ku nyanja ya Adriatic.

Kuri iki cyumweru nibwo iki gisasu cyaturikijwe.

Ku mashusho ngarukamwaka y’icyogajuru, ay’uyu mwaka yerekana imikoki yumagaye mu ngobyi y’uru ruzi kubera amapfa akabije yateye Ubutaliyani.

Mu kwezi gushize, abategetsi b’iki gihugu batangaje ibihe bidasanzwe mu duce dukikije uruzi Po, rusanzwe rwifashishwa mu kuhira 1/3 cy’umusaruro w’ubuhinzi bw’Ubutaliyani.

Abahinzi bo mu kibaya cy’uru ruzi bavuze ko kuva mu mezi ashize rurimo gutembamo amazi y’icyunyunyu nk’ay’inyanja, arimo kwangiza ibihingwa.

intyoza

Umwanditsi

Learn More →