• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
31/10/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
31/10/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
31/10/25
Kamonyi-Musambira/HC: Nyuma y’Amezi asaga 8 basa n’abakorera mu manegeka, mu Buhungiro bagarutse
31/10/25
Umunyamahirwe muri FORTEBET yatahanye asaga Miliyoni ku Ipari ebyiri zisa

Kamonyi: Ishuri ry’Umupira w’Amaguru rigiye guhindura byinshi, Pepiniere FC n’abandi babyungukiremo

Umwanditsi
August 14, 2022

Kamonyi Football Academy( Ishuri ryigisha Umupira w’Amaguru rya Kamonyi) ryamaze gusinyana amasezerano n’Umutoza mukuru Muhire Hassan uzafasha mu kuzamura impano z’abakiri bato. Bizafasha abafite impano kuzamuka neza, bifashe ikipe ya Pepiniere kugira abakinnyi bashoboye kandi bazi umupira kuko bawukuriyemo bakawiga, ariko kandi binayinjirize kuko itaziharira yonyine abo bakinnyi, izajya inabatanga mu yandi makipe haba mu Rwanda no hanze.

Munyankumburwa Jean Marie usanzwe ari Perezida w’ikipe ya Pepiniere FC izanakina Shampiyona y’Icyiciro cya 2 mu mwaka w’imikino wa 2022-2023 mu Rwanda, yabwiye intyoza.com ko iri shuri rifitiye akamaro Akarere ka Kamonyi n’ Abanyarwanda muri rusange kuko nubwo ari iriri Kamonyi, abana bazaryigamo, bakarikuriramo bazatoranywa bavuye mu bice byose by’Igihugu.

Ni ishuri rizigwamo n’abana bafite kuva ku myaka 5 y’Ubukure kugera kuri 17, aho icyiciro cya mbere gihera ku myaka 5-9, icya Kabiri kikava ku myaka 9-12, Icyiciro cya Gatatu kikava kuri 12-15, Icyiciro cya Kane kikava ku myaka 15-17, hamwe n’icyiciro cyakwitwa icya Gatanu kizaba kirimo abo kuva ku myaka 17-21, aba banyuma ari nabo bakinnyi bazaba babarizwa nyirizina mu ikipe ya Pepiniere FC.

Jean Marie, avuga ko guhitamo Umutoza Hassan byatewe ahanini n’uko asanzwe azwiho kuba umutoza uzi kuzamura impano z’abana aho yagiye anyura hose. Azafatanya n’abamwungirije bagize amazina akomeye mu mupira w’Amaguru mu Rwanda kuko bose bakiniye ikipe y’Igihugu Amavubi. Abo ni; Kayihura Youssuf uzwi nka Chami, Ismail hamwe na Uwacu Jean Bosco.

Munyankumburwa Jean Marie ibumoso, Hassan iburyo bamaze gusinyana amasezerano.

Akomeza avuga ko nubwo basinyanye amasezerano y’imyaka ibiri n’aba batoza, gahunda ihari y’iri shuri ry’Umupira w’Amaguru ngo ni iy’igihe kirekire. Ahamya ko abo bizakunda ko bakomezanya bazakomeza kuko ababonamo abantu b’ingirakamaro kandi bafite ubunararibonye mu mupira w’Amaguru.

Umutoza Hassan, avuga ko yanyuzwe n’umushinga yeretswe, ndetse n’ibiganiro yagiranye na Munyankumburwa Jean Marie ariwe Perezida wa Pepiniere FC ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, bamufashije kumva neza icyerekezo cy’iri shuri n’umusanzu we mu kurigira ishuri ry’ikitegererezo mu mupira w’Amaguru.

Umutoza Hassan n’Abamwungirije bari mu kibuga cy’Umupira cya Ruyenzi aho bazajya bakorera cyane akazi.

Avuga ko iyi Academy y’Umupira w’Amaguru muri Kamonyi izafasha cyane Abanyakamonyi kuzamura impano z’Abana baho n’abandi bazava mu bice bitandukanye by’Igihigu bitewe n’uburyo bazigaragaza.

Ahamya kandi ko ikipe nka Pepiniere izakomera kuko izaba ihazwa n’abava mu ishuri ryayo izaba inafashwamo n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi, ariko kandi n’andi makipe yaba ayo mu gihugu no hanze akaba azabyungukiramo akabona abakinnyi, ariko kandi n’ifaranga rikinjira.

Mu ntangiriro z’iri shuri ry’Umupira w’Amaguru rya Kamonyi ( Kamonyi Football Academy), ntabwo ibyiciro byose bizatangirira rimwe. Hazabanza icyiciro cyo guhera ku myaka 5-9, ndetse no guhera ku myaka 9-12, ariko byose bibangikanye n’ikipe nkuru ya Pepiniere, ibindi bizagende bikorwa bijyanye n’uko byateguwe.

Abana kuva ku myaka itanu kugera kuri 12 bazaba babarizwa muri iri shuri ry’Umupira w’Amaguru rya Kamonyi (Kamonyi Football Academy) bazaba bataha mu miryango yabo, bamwe bashobora kuzanwa n’ababyeyi bakabatahana cyangwa se ababaherekeje. Byumvikane ko aba hafi harimo n’abakwizana. Abandi bazaba bari muri iyi Academy bisumbuyeho mu myaka harimo abazishyurirwa amashuri kandi baba hamwe, bitabwaho nk’Abanyeshuri bari ku masomo. Iminota abana bato bemerewe gukoreshwa imyitozo, iri hagati ya 45-120 nkuko Umutoza Hassan yabibwiye umunyamakuru.

Munyaneza Theogene

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Emmanuel DUSABIMANA says:
    August 14, 2022 at 8:43 pm

    Kamonyi yacu rwose ukomeje gutungurana! Nshimishijwe n’uburyo kiriya kibuga cya Ruyenzi gikomeje kubyazwa umusaruro! Reka twizere ko imigambi myiza abo bayobozi bafite izagenda neza big up to you!

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5902 Posts

Politiki

4153 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1026 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

151 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga