• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Amerika iramagana ibitero by’Uburusiya mu gihe Putine yiteguye ibirenze ibyo yagabye

Umwanditsi
October 11, 2022

Ibitero bya Misire igihugu cy’Uburusiya cyagabye mu mijyi itandukanye yo muri Ukraine no hagati mu murwa mukuru Kyiv cyahungabanije benshi barimo ibihugu byo mu burengerazuba n’inshuti zabwo. Amerika yabyamaganiye kure, ivuga ko byagabwe n’ahadakwiye. Ni mu gihe Perezida Putine yiteguye gutegeka igabwa ry’ibindi bitero bikomeye kurusha.

Nyuma y’ibi bitero bya Misire Uburusiya bwagabye, Amerika yavuze ko ibitero “by’ubugome” byakubise ahantu hatari aha gisirikare, harimo kuri kaminuza no ku ishuri ry’abana aho bakinira, yizeza gukomeza ubufasha bwa gisirikare iha Ukraine.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres yavuze ko“ ababajwe cyane” n’ibyabaye. Ni mu gihe Perezida Vladimir Putin yavuze ko ibi bitero byari ukwihorera ku gikorwa cyo guturitsa ikiraro cy’ingenzi gihuza Uburusiya na Crimea cyo kuwa gatandatu.

Perezida Putin, yaburiye kandi ko yiteguye gutegeka “ibindi bitero bikaze”. Naho Dmitry Medvedev wungirije umukuru w’inama nkuru y’umutekano y’Uburusiya yavuze ko ibi bitero ari “ikiciro cya mbere kimaze gukinwa. Hazakurikiraho ibindi”.

Ukraine ivuga ko misile 83 zarashwe ariko ko 43 muri zo zahanuwe zikiri mu kirere. Muri video yatangaje, Perezida Volodymyr Zelensky yavuze ko “Ukraine idashobora guterwa ubwoba. [ahubwo] Ishobora gusa kurushaho kunga ubumwe”.

Abategetsi bavuga ko abantu bagera kuri 14 bapfuye abandi benshi barakomereka kubera misile zarashwe mu mijyi ya Kyiv, Lviv, Kharkiv, Dnipro na Zaporizhzhia. Uduce twinshi twasigaye nta mazi n’amashanyarazi dufite nyuma y’uko izi misile zirashe ibikorwa remezo by’ingufu.

Abatuye i Kyiv nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, bavuga ko bisa n’aho Uburusiya bwashatse kurasa ahantu haba hari abasivile benshi kuwa mbere mu gitondo, harimo n’aho abana bakinira, kuri kaminuza, na parike rusange izwi cyane muri uwo mujyi wa Taras Shevchenko.

Antonio Guterres, yasobanuye ibi bitero“ nk’ikindi gikorwa kibabaje cyo gukomeza intambara” kandi ko abasivile ari bo bishyuye ikiguzi kinini.

Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, uvuga ko ari icyaha cy’intambara, naho perezida wa komisiyo yawo Ursula von der Leyen yavuze ko Uburusiya buhagaze ku bugome n’iterabwoba.

Perezida Joe Biden ni umwe mu bategetsi bavuganye na Perezida Zelensky, yamwijeje “gukomeza guha Ukraine ubufasha ikeneye mu kwirinda, harimo ubwirinzi bwa gisirikare bwo mu kirere bugezweho”, nk’uko bivugwa n’ibiro bye White House.

Ubushinwa n’Ubuhinde ntabwo byigeze byamagana iyi ntambara, ariko byasabye ko ikwiye guhagarara. Kubera ibi bitero, inteko rusange idasanzwe y’umuryango w’abibumbye yahise iterana i New York nubwo mbere na mbere yari igamije kwiga ku duce twa Ukraine twigaruriwe n’Uburusiya duherutse kuberamo amatora ya referendum ariko ihinduka iyo kuvuga kuri ibi bitero byo kuwa mbere.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga