• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/10/25
Kamonyi-Rugalika: Ubufatanye bw’Ababyeyi n’Ubuyobozi bwa GS Ruramba, urugero rw’ibishoboka
28/10/25
Nyamagabe: Kuhira imyaka ntibisaba gusa imashini, n’atemba ku musozi aruhira-Min. Dr Bagabe Mark Cyubahiro
28/10/25
Kamonyi: Nk’Abayobozi, dukore baturebereho kuruta kuvuga ibyo tudakora- Guverineri Alice Kayitesi
28/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu

Impanuka yahitanye ubuzima bw’abantu abandi bayikomerekeramo

Umwanditsi
June 30, 2016

Imodoka itwara abagenzi (Toyota Hiace) yakoze impanuka abantu bane bahasiga ubuzima abandi icyenda barakomereka.

Ahagana mu masaha ya  saa moya n’igice z’iki gitondo kuri uyu wa kane Taliki 30 Kamena 2016, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite puraki RAB 251 G yakoze impanuka ihitana ubuzima bw’abantu 4 abandi icyenda barakomereka.

Iyi mpanuka yabereye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge umujyi wa Kigali hafi y’ahitwa mu miduha, amakuru yizewe ahamya ko nyirabayazana wayo ari umuvuduko ukabije imodoka yari ifite.

Sup Ndushabandi JMV, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, ubwo yabazwaga n’intyoza.com iby’iyi mpanuka, yayihamirije ko koko yabaye.

Imbangukiragutabara zaje gutanga ubufasha mu gutabara inkomere.
Imodoka zagenewe gutabara ( Ambulance) zaje gutanga ubufasha mu gutabara inkomere.

Sup Ndushabandi, yabwiye intyoza.com ko muri iyi mpanuka abantu bane aribo bapfuye naho abandi icyenda bagakomereka. Abakomeretse bajyanywe mu bitaro bikuru bya kaminuza bya Kigali CHUK naho abapfuye bajyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro by’akarere ka Gasabo byahoze byitwa ibitaro bya Polisi.

Sup Ndushabandi, yatangarije intyoza.com ko intandaro y’iyi mpanuka ari umuvuduko iyi modoka yari ifite bigatuma umushoferi wari uyitwaye ananirwa kuyihagarika. Polisi kandi ivuga ko igikomeje gukora iperereza mu rwego rwo kugira ngo harebwe niba nta kindi cyaba cyabaye nyirabayazana y’iyi mpanuka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5898 Posts

Politiki

4149 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

150 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga