• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Elon Musk yirukanye abayobozi 9 mu bagize inama nkuru y’Ubuyobozi ya Twitter

Umwanditsi
November 1, 2022

Elon Musk yasheshe (yakuyeho) abagize inama nkuru y’ubuyobozi ya kompanyi ya Twitter, ashimangira kugenzura uru rubuga nkoranyambaga. Abayobozi icyenda yakuyeho barimo uwahoze akuriye inama nkuru y’ubuyobozi ya Twitter, Bret Taylor, hamwe n’uwahoze ari umuyobozi mukuru wa Twitter, Parag Agrawal.

Uyu muherwe wa mbere utunze za miliyari z’amadolari y’Amerika ku Isi, azaba umuyobozi mukuru wa Twitter nyuma yo kugura iyi kompanyi mu cyumweru gishize. Uko kuyigura kuri miliyari 44 z’amadolari kwashoje ugusiragira kwari kumaze amezi kujyanye n’amasezerano y’ubugure.

Elon, yahise yihutira kwigaragaza muri iyi kompanyi, ikoreshwa n’abarimo abanyapolitiki n’abanyamakuru bo mu bice bitandukanye byo ku isi. Amavugurura arimo guteganya gukora, arimo nko guhindura uburyo Twitter iha abayikoresha akamenyetso k’ubururu ko kuri konti zabo kerekana ko zagenzuwe (verification), ndetse no kugabanya abakozi.

Ikinyamakuru The Washington Post cyatangaje ko icyiciro cya mbere cyo kugabanya abakozi kirimo kwigwaho, kikaba gishobora kugabanya abakozi b’iyi kompanyi ho 25%. Twitter ntiyasubije ubusabe bwa BBC dukesha iyi nkuru bwo kugira icyo ivuga kuri ibyo byatangajwe n’icyo kinyamakuru.

Abayobozi bakuru ba Twitter basanzwe baramaze gukurwaho, mu gihe Musk arimo kuzana muri iyi kompanyi inshuti ze zikomeye. Hagati aho, umushoramari mu by’ikoranabuhanga Jason Calacanis, yavuze ko “abaye akiri muri Twitter ho gato …”.

Kuri Twitter, yanditse asaba abantu ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo nko kwamamaza, hamwe no ku bijyanye na videwo. Calacanis yanabajije ingano y’abantu bashobora kwemera gutanga amafaranga kugira ngo bahabwe akamenyetso k’ubururu kagaragaza ko konti zabo zagenzuwe.

Ni mu gihe hari amakuru ko Twitter ishobora kurihisha abantu bagafite amadolari 20 y’Amerika buri kwezi kugira ngo bakagumane, ni ukuvuga angana na 21,000Frw. Nyuma yaho kuri uyu wa kabiri, ubwo yasubizaga umuntu ukoresha Twitter wasabye gukura kuri uru rubuga konti z’abantu zimaze umwaka urenga zidakoreshwa, Musk yasubije ati “rwose“.

Musk, uyobora kompanyi Tesla ikora imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, yahinduye umwirondoro we kuri Twitter awugira “Chief Twit”, cyangwa “Umukuru wa Twitter”, ugenekereje mu Kinyarwanda. Ubu ni we muyobozi wenyine wa Twitter, nkuko bigaragazwa n’inyandiko yatanze ku wa mbere mu kanama k’Amerika k’iby’imari n’imigabane.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga