• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
15/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
15/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
15/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Perezida Volodymyr Zelensky yasuye umujyi ingabo z’Uburusiya ziherutse kuvamo

Umwanditsi
November 14, 2022

Zelensky, yagejeje ijambo ku basirikare bateraniye muri uwo mujyi, avuga ko Ukraine irimo “kwerekeza imbere” kandi ko yiteguye amahoro. Gutakaza uyu mujyi wa Kherson, Uburusiya bwari bwarafashe mu minsi ya mbere y’igitero kuri Ukraine, ni igihombo gikomeye ku Burusiya.

Uburusiya bwari bwaratangaje ko uwo mujyi ari wo “centre-ihuriro” y’ubutegetsi y’akarere ka Kherson bwari bumaze kwiyomekaho mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Uwo mujyi kandi ni wo wari umurwa mukuru w’akarere umwe wonyine bwari bwarigaruriye.

Abasirikare ba Ukraine binjiye muri uwo mujyi kuri uyu wa gatanu, ku nshuro ya mbere kuva mu kwezi kwa gatatu ubwo Uburusiya bwawufataga. Mu minsi yakurikiyeho, abahatuye babonywe barimo kubyishimira, bamwe bongeye guhura na benewabo bari bamaze amezi batabonana na bo.

Kuri uyu wa mbere nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Zelensky yabwiye abasirikare ko Ukraine “yiteguye amahoro, amahoro ku gihugu cyacu cyose“, nkuko byatangajwe n’ibiro ntaramakuru Reuters. Yashimiye umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare w’ibihugu by’i Burayi n’Amerika (OTAN/NATO) ku bufasha bwawo kuri Ukraine mu ntambara irwana n’Uburusiya. Yongeyeho ko rokete za rutura zizwi nka HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) Ukraine yahawe n’Amerika zafashije cyane Ukraine.

Perezida Zelensky yagejeje ijambo ku mbaga y’abantu bari bateraniye mu rubuga runini rwo mu mujyi wa Kherson, bamwe muri bo barimo bazunguza amabendera ya Ukraine cyangwa bayiteye mu bitugu, nkuko bivugwa n’umunyamakuru wa Reuters uri i Kherson.

Zelensky yavuze ko “yishimiye rwose” ibohorwa ry’uwo mujyi, cyo kimwe n’uko bimeze ku baturage ba Ukraine. Abajijwe aho abasirikare ba Ukraine bashobora gutera intambwe berekeza, yagize ati: “Si i Moscou… Ntidushishikajwe n’ubutaka bw’ikindi gihugu”.

Bisubiza ku ruzinduko rwa Zelensky, ibiro bya Perezida w’Uburusiya – Kremlin – byavuze ko Kherson ari iy’Uburusiya. Dmitry Peskov, umuvugizi wa Kremlin, yagize ati: “Nta cyo tubivuzeho“. Yongeyeho ati: “Murabizi, ubu butaka ni ubw’Uburusiya“.

Aka karere, hamwe n’utundi turere dutatu – Luhansk, Donetsk na Zaporizhzhia – mu kwezi kwa cyenda Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yatangaje ko kabaye ak’Uburusiya, mu muhango wabereye i Moscou. Yavuze ko kwiyomekaho utwo turere “bitaganirwaho“. Uburusiya bwiyometseho utwo turere nyuma y’ayiswe amatora ya kamarampaka yabaye mu kwezi kwa cyenda k’uyu mwaka wa 2022.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga