• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
27/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
27/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe
27/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire

Kamonyi-Runda: Bahigiye gutwara igikombe cy’Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya igwingira ry’Abana

Umwanditsi
November 15, 2022

Mu gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022, ahazwi nka Bishenyi mu Murenge wa Runda, ubuyobozi bw’Umurenge n’abaturage bahigiye kuzatwara igikombe ku Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya igwingira ry’Abana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide mu ijambo yagejeje ku bayobozi n’abaturage biganjemo abakorera Bishenyi( mu isoko n’agakiriro), yavuze ko nk’ubuyobozi bw’Umurenge, bafatanije n’abaturage biteguye gutwara iki gikombe muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.

Abarimo urubyiruko rw’Abakorerabushake bari bitabiriye iki gikorwa.

Avuga ku gikorwa cyatangirijwe Bishenyi n’icyo biteguye gukora, yagize ati“ Twakoze igikorwa cyo gutangiza ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, bizibanda ku Isuku, Isukura, Umutekano no gukurikirana imirire y’Abana. Turifuza ko Umurenge wacu wa Runda ariwo uzatwara igikombe”.

Yagize kandi ati“ Isuku nta muntu uyerekana, iyo umuntu atambuka arayibona. Abafatanyabikorwa bacu kugira ngo iki gikorwa kizagende neza ni mwebwe mwese”. Yakomeje ashimira abo mu isoko rya Bishenyi uruhare rwabo mu kugira isuku, anenga abakorera mu Gakiriro ka Bishenyi, abasaba guhinduka mu myumvire n’imikorere bagafatanya n’abandi kugira ngo bazishime besheje umuhigo wo gutwara Igikombe.

Abaturage biganjemo abakorera Bishenyi mu isoko n’Agakiriro bari bitabiriye kumva ubutumwa bw’Umunsi.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu ijambo rye yashimiye Abanyerunda umuhigo bihaye, abibutsa ko isuku ari umusanzu ukomeye ku Gihugu mu kukibungabunga no gutuma kirushaho kuba cyiza. Yabasabye gukorera hamwe bagaharanira gutwara iki gikombe nk’uko babyiyemeje. Yabijeje ko ubuyobozi bubari hafi, ko kandi igikombe gitashye I Runda byaba ari n’ishema ry’Akarere.

Dr Nahayo Sylvere/Meya Kamonyi.

Kugira ngo babashe guhigura umuhigo wo gutwara iki gikombe, yabasabye gutekereza cyane ku bikorwa bagiyemo aribyo; Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya Igwingira ry’Abana. Yabasabye ati“ Isuku ibe umuco, Umutekano ube Umuco, kurwanya igwingira bibe umuco hanyuma twese tunezerwe dutere imbere”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kamonyi, Superintendent of Police (SP) Nsabimana Jean Bosco mu ijambo rye hatangizwa uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, yasabye Abanyakamonyi by’umwihariko Abanyerunda ko buri wese akwiye kugira uruhare muri ibi bikorwa niba bashaka koko kwegukana igikombe bifuza.

SP Nsabimana Jean Bosco/DPC Kamonyi.

Yibukije ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, hazibandwa cyane ku; Isuku, Isukura, Umutekano no kurwanya igwingira ry’abana hitabwa ku mirire yabo. Yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we mu gukora ibyiza, gutangira amakuru ku gihe baharanira kudahishira ikibi. Yibukije ko iyo buri wese ahagaze mu ruhande rwe neza nta nakimwe cyahungabana. Yabasabye ko ibyo bagiye gukora biba ibikorwa byo mu buzima bwabo bwa buri munsi bitari gusa guhatanira igikombe, ahubwo guharanira ko imibereho y’Abaturage irushaho kuba myiza, umutekano ukaba kuri buri wese.

Ubutumwa bw’Umurenge wa Runda muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.
Ubuyobozi bw’Akarere bashyize ku mihanda mu bice bitandukanye ahagenewe gushyirwa imyanda.

Ndayisaba Jean Pierre Egide/Gitifu Runda.

Munyaneza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5821 Posts

Politiki

4072 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga