• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
16/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
16/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
16/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Perezida Kagame aravuga ko kurekura Paul Rusesabagina byasaba gukora igitero ku Rwanda

Umwanditsi
December 15, 2022

Perezida Kagame Paul wa Repubulika y’u Rwanda, avuga ku busabe bwa Leta ya  Amerika ko Paul Rusesabagina arekurwa, yavuze ko“ nta uzadukanga” ku byemezo u Rwanda rufata. Yabivuze mu kiganiro muri Amerika asubiza ku kibazo cy’ubusabe bwa minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Antony Blinken bwo kurekura Rusesabagina. Yavuze kandi ko byasaba kugaba igitero ku Rwanda.

Kagame yavuze ko Rusesabagina yareganywe n’abandi bantu 20 barimo abemeye ibyaha bakanamushinja ko ari we wari ubakuriye. Yagize ati: “Ariko hari abavuga ngo ‘hoya uyu muntu ni cyamamare, atuye muri Amerika none kubera ibyo mugomba kumurekura…nonese nitumurekura bizagenda bite kuri abo 20 bavuga ko yari abakuriye?”.

Yavuze ko uru ari urubanza rukomeye ariko bashaka ko ruba impfabusa kuko “hari umuntu muri Amerika wabigennye atyo”, ati: “Yego, hari ababibona nk’ibisanzwe, ariko siko mbibona…”.

Yongeraho ati: “Twabivuze neza ko nta muntu uzava aho ariho hose ngo adukange ku kintu dukora mu buzima bwacu…Wenda wakora igitero ugafata igihugu, wakora ibyo, ariko…”.

Rusesabagina w’imyaka 68, wamenyakanye cyane kubera filimi ya “Hotel Rwanda”, umwaka ushize yakatiwe gufungwa imyaka 25 ahamijwe ibyaha by’iterabwoba.  We, yivanye mu rubanza muri Werurwe(ukwezi kwa 3) 2021 avuga ko “nta butabera ategereje” mu rukiko.

Rusesabagina, Ni umunyarwanda ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi n’uburenganzira bwo gutura muri Amerika, yahawe umudari na Leta ya Washington w’ibikorwa by’indashyikirwa uzwi nka ‘Presidential Medal of Freedom’ kubera iriya filimi ya Hollywood yakinwe ku nkuru ye itavugwaho rumwe mu Rwanda.

Muri uyu mwaka, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, Leta ya Amerika yavuze ko yasanze Paul Rusesabagina “yarafunzwe mu buryo butari bwo” mu Rwanda, ibyo kandi niko byitwaga ku munyamerika ukina Basketball Britney Griner wari ufunzwe n’Uburusiya, ibyo rero bituma na Rusesabagina afatwa na Amerika nk’imfungwa ya Politiki, nk’uko New York Times ibivuga.

Rusesabagina yagejejwe mu Rwanda, aho yashakishwaga n’ubucamanza nk’uko ubushinjacyaha bwabivuze, nyuma yo gushukwa ko agiye i Burundi akinjira mu ndege bwite yamugejeje i Kigali. Uruhande rwe ruvuga ko yashimuswe.

Ubwo Blinken yari i Kigali muri Kanama(8) aho yahuye na perezida Paul Kagame, ikibazo cya Rusesabagina n’uko Amerika ikibona kiri mubyo baganiriyeho. Icyo gihe asubiza ku byanditswe ku gitutu Amerika yotsa u Rwanda ngo rurekure Rusesabagina, Kagame yanditse kuri Twitter ati: “Nta mpungenge …hari ibintu bidakora gutyo hano!!”

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga