• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
19/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
19/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
19/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
19/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
19/05/25
Kamonyi-Mugina: Urubyiruko rw’Abakorerabushake(Youth Volunteers) biyemeje kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
19/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
19/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
19/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira

Karidinali wahamijwe ibyaha byo gusambanya abana b’abahungu yapfuye

Umwanditsi
January 11, 2023

Kardinal George Pell wahamwe n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina ku bana b’abahungu bikajegeza Kiliziya, mbere y’uko icyo cyemezo gikurwaho, yapfuye ku myaka 81.

Uyu wahoze ashinzwe imari i Vatican, niwe munya-Australia wageze hejuru cyane mu nzego z’ubutegetsi bwa Kiliziya, akaba ari nawe mutegetsi mukuru muri Kiliziya wenyine wafunzwe kubera ibyaha nk’ibyo. Yishwe n’ibibazo by’umutima nyuma yo kubagwa, nk’uko abategetsi ba Kiliziya babitangaje.

Kardinali George, yabaye Arkepiskopi wa Melbourne na Sydney mbere y’uko azamurwa akajya muri bamwe mu bantu ba hafi cyane ya Papa. Mu 2014 yahamagawe i Roma gutunganya ubucungamari, ndetse kenshi yavugwaga ko ari we muntu wa gatatu ukomeye muri Kiliziya.

Ariko yavuye muri uwo murimo mu 2017, asubira muri Australia guhangana n’ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gusambanya abana. Mu 2018, abacamanza banzuye ko yakoze iryo hohotera ku bana babiri b’abahungu ubwo yari Arkepiskopi wa Melbourne mu myaka ya 1990.

George Pell we yakomeje kuvuga ko arengana, yamaze amezi 13 muri gereza mbere y’uko mu 2020 urukiko rukuru muri Australia ruvanaho uwo mwanzuro. Gusa ikindi kirego, cyatanzwe bushya na se w’umwe muri abo bahungu wari umuririmbyi wa korali abashinjacyaha bavuga ko George yahohoteye cyo cyari kigikomeje.

Hagati aho, igenzura rikomeye ryasanze yari azi ibikorwa byo gusambanya abana bikorwa n’abapadiri muri Australia kuva mu myaka ya 1970, ariko ko ntacyo yabikozeho.

Komisiyo yo gukurikirana ihohoterwa ku bana yamaze imyaka myinshi, yabajije abantu ibihumbi, kandi ibyo yabonye byatangajwe mu 2020. Kardinali George yahakanye ibyo yabonye avuga ko “nta bimenyetso biriherekeje”.

Peter Comensoli, Arkepiskopi wa Melbourne, yatanze ubutumwa bw’akababaro ku rupfu rwa George Pell avuga ko yari “umuntu w’ijambo rikomeye muri Kiliziya”, naho Minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese yavuze ko urupfu rwe ari “akababaro kuri benshi.”

Tony Abbott wahoze ari minisitiri w’intebe w’umukatolika yashimagije George avuga ko ari “umutagatifu w’ibihe byacu” ndetse ko yabaye “icyitegererezo mu myaka”, avuga ko ibyo yashinjwaga byari “nko kubambwa muri iki gihe.”

Ati: “Uyu munsi urakomeye ku muryango w’uyu kardinali n’abamunkunda, ariko urakomeye cyane ku barokotse n’abakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana n’imiryango yabo, ibitekerezo byanjye biri kuri bo”.

Uyu mukardinali yari umuntu utavugwaho rumwe muri Australia no hanze yayo, ikintu nawe ubwe yemeraga. Yazamutse mu nzego za Kiliziya nk’umuntu ushima cyane amahame yayo akomeye ya cyera, kenshi ashyigikira ingingo yo kudashaka abagore kw’abapadiri.

Mu 2020 avugana na BBC dukesha iyi nkuru, Kardinali Pell yavuze ko “nta gushidikanya” ko ibitekerezo bye “bitaziguye” byemera amahame ya cyera ku ngingo nko gukuramo inda byatumye hari benshi bamwanga.  Yagize ati: “Kuba ndengera ibyigishwa bya Gikristu birya abantu benshi”.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5799 Posts

Politiki

4050 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga