• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
27/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
27/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
27/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere

Umukozi w’Imana( Pasitoro) muri Uganda yatawe muri yombi azira gufata umugore ku ngufu

Umwanditsi
January 17, 2023

Umuvugabutumwa wo muri Uganda yafunzwe akekwaho kwambura no gufata ku ngufu umugore wo muri Latvia/ Lettonie aho yari acumbitse mu murwa mukuru Kampala. Abapolisi batatu nabo barafunze kubera iki kirego.  

Polisi ya Uganda, yatangaje ko aba bose bambuye uyu mugore amafaranga ye bagafatira na pasisiporo ye. Abaregwa ntacyo baravuga ku byaha bashinjwa.

Uwo mupasitoro wo mu itorero ry’abapantekoti yari yatumiye uyu mugore w’imyaka 36 gusura Uganda, uyu yari amaze ukwezi kumwe ahageze, nk’uko itangazo rya polisi ribivuga. Abapolisi batatu bafunze ni abo uwo mugore yaregeye iki cyaha kuri station ya polisi ya Jinja, hanze ya Kampala, bo bashinjwa imyitwarire mibi.

Uwo mugore nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ashinja abaregwa kumufungira mu kazu gato bakamuhatira gusinya inyandiko yemera ko yasubijwe amafaranga ye yose no kureka ikirego cyo gufatwa ku ngufu arega uwo muvugabutumwa.

Ikinyamakuru Monitor cyo muri Uganda gisubiramo uyu mugore wakibwiye ko uyu pastoro yamubwiye ati: “Ndashaka ko umbyarira umwana…” mbere yo kumufata ku ngufu tariki 11 Ukuboza 2022.

Iki kinyamakuru, kivuga kandi ko abapolisi uyu mugore yaregeye bamwatse amafaranga, cyangwa bakamusaba ko baryamana nawe kugira ngo bakurikirane ikirego cye.

Ibiro bya Polisi bishinzwe gukurikirana ibyaha ubu nibyo byafashe iki kirego mu nshingano kandi byasabye uw’ariwe wese ufite ibindi birego nk’ibi kuri uyu muvugabutumwa kubizana.

Monitor, ivuga ko uyu mugore yari afite ubwoba bwo kuguma muri Uganda, kandi byari biteganyijwe ko ava muri iki gihugu kuwa mbere w’iki cyumweru.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5851 Posts

Politiki

4102 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga