• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
27/08/25
Amajyepfo: Polisi yataye muri yombi abantu 1,615 bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye
27/08/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Witegereza ko umuntu akora icyaha, kumira ko kiba utanga amakuru-SP Marie Goretti Uwanyirigira
27/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
27/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere

Kamonyi-Rugalika: Nyuma y’imyaka 4 aburabuzwa n’ubuyobozi, urukiko rwamutabaye

Umwanditsi
February 2, 2023

Yitwa Kayobera Esperance, atuye mu kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugalika. Avuga ko nyuma y’imyaka 4 aburabuzwa n’ubuyobozi, akubitwa ashakirwa ibyaha n’impamvu zimufungisha kubera ubuta bwe, urukiko rwamutabaye rwemeza ukuri ubuyobozi bwari bwaranze kwemera. Ashima ubutabera, akagaya inzego z’ubuyobozi yitabaje kenshi, aho kumufasha zikifatanya n’abahigiraga kumwambura ubutaka bwe no kumukuraho.

Mu rugendo rwo gushaka uko yarenganurwa nyuma y’uko ubutaka bwe yari amaze kubwamburwa, Kayobera avuga ko imyaka ine amaze yiruka ari igihe cyamubereye kibi, atazibagirwa kuko yahuriyemo na byinshi bibi atatekerezaga gukorerwa, aho ndetse bimwe byakozwe n’abayobozi bakabaye bamurenganura.

Avuga ko ubuzima bwe bwahizwe kenshi, agakubitwa, agategwa ndetse agafatwa akanduzwa indwara idakira. Ahamya ko uretse ibyakorwaga na bamwe mu baturage, ngo n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuva ku murenge bagiye bamuhiga, bamwita ufite uburwayi bwo mu mutwe, uwananiranye, bamuhururiza Polisi, yemwe ngo n’inzego zimwe zikabwirwa kumukoraho Raporo zitari ukuri. Avuga kandi ko amafaranga Miliyoni imwe n’ibihumbi ijana na mirongo itatu yatikiriye muri uru rugendo rw’imyaka ine.

Agira ati“ Natakaje ibintu byinshi! Natakaje amafaranga, nza no gukubitwa, nza kwanduramo n’ubumuga( uburwayi) budakira, mbese nakuyemo byinshi bibi cyane, gusambanywa ku ngufu. Mbese nahatakarije ibintu byinshi cyane. Numvaga ko ubu buzima ntazabutunga bitewe nuko abampigaga bari benshi”.

Akomeza ati“ Ababutwaraga baransuzuguye bitewe nuko babonaga ndi impfubyi, bumva yuko ubutaka babundya bakabumpeza, ndetse bafashijwemo n’abayobozi bagiye baha utuntu twa hato na hato, bigatuma n’abayobozi bampiga”. Akomeza avuga ko nubwo abonye icyangombwa ariko agifite ubwoba, ko ashaka gusanga ubuyobozi akishinganisha.

Gutakambira inzego z’ubuyobozi bw’ibanze ntizimwumve ahubwo zikamuhiga, zikanamukorera raporo z’ibinyoma, avuga ko byatumye akomeza gutakambira inzego zinyuranye zirimo za Minisiteri, urwego rw’umuvunyi, intumwa za rubanda, Transparency International Rwanda-TIR, kugera mu rukiko, aho bisojwe arirwo rumurenganuye akaba kuri uyu wa kabiri tariki 31 Mutarama 2023 aribwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Rugalika bwamushyikirije icyangombwa cye cy’ubutaka.

Kayobera Esperance amaze gushyikirizwa icyangombwa cye cy’ubutaka.

Kayobera Esperance, avuga ko gukemuka kw’ikibazo cye abikesha urukiko, ko ashimira cyane ubutabera bwabonye akarengane ke bukamurenganura, mu gihe abayobozi mu karere n’umurenge ntacyo bakoze, ahubwo bamwe bagafatanya n’abamuhigaga, bakamushakira ibyaha ngo yarananiranye n’ibindi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5851 Posts

Politiki

4102 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1007 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga