• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
28/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
28/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
28/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
28/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Muhanga: Umuturage yashimiye Abanyamuryango ba  FPR Inkotanyi bamukuye ku kuryama kubishangara

Umwanditsi
February 5, 2023

Uwimana Marie ufite abana babiri bavukanye ubumuga bukomatanyije akaba atuye mu Kagali ka Gifumba ahitwa i Samuduha, ku munsi hizihijwe ho isabukuru y’imyaka 35 FPR Inkotanyi ivutse, yashimiye Abanyamuryango bamuhaye ubufasha bw’ibiryamirwa bakamufasha kuva ku buriri bw’Ibishangara. Asabira na bagenzi be babayeho nabi ko bakwibukwa.

Ibi, yabivuze ubwo yahabwaga Matora mu kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 35 y’Umuryango FPR Inkotanyi umaze uvutse, aho yizihijwe n’Abanyamuryango bo mu murenge wa Nyamabuye kuri uyu wa 04 Gashyantare 2023 kuri sitade y’Akarere ka Muhanga.

Yagize Ati ” Birantunguye kandi biranshimishije kuko sinatekerezaga ko nabona umvana ku bishangara ndaraho kuko nibera mu bukene gusa. Rwose murabona ko nabyaye abana bombi bafite ubumuga. Umwe afite imyaka 10, undi afite imyaka 8. Navuye mu rugo nza hano kugirango nifatanye n’abandi banyamuryango byo kwirebera none dore mpahuriye n’umugisha ugenda“.

Hitimana Jean de Dieu yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko mu bigaragara umuryango FPR Inkotanyi umaze kuzamura imibereho y’abaturage, ndetse anongeraho ko abafite ubumuga bafite byinshi byo kwirata kubera ko bavanwe mu mbere bakajya hanze, bakagira uburenganzira bungana n’ubw’abandi baturage.

Umuyobozi w’Umuryango FPR -Inkotanyi(Chairperson)mu Karere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline avuga ko mu mezi abiri hakozwe ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwitegura iyi Sabukuru y’imyaka 35, ndetse bakora ibikorwa byinshi birimo gukemura ibibazo bitandukanye bibangamiye abaturage cyane cyane abafite intege nkeya.

Yongeyeho ko gufasha abanyantege nkeya biri mu ntego z’umuryango FPR Inkotanyi, hagamijwe kuzamura imibereho myiza izana impinduka mu iterambere ry’ubukungu bw’umuturage.

Abatari bazi uko kuryama kuri Matora bimera, batahanye ibyishimo.

Yagize Ati“ Mu mahame y’Umuryango wacu harimo ko buri Munyarwanda agira uburenganzira bumwe n’ubw’abandi baturage kandi bikareba ibyiciro byose ntawuvanywemo, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite bose bakabasha kwibona mu muryango mugari wacu kandi ntabwo tuzarekeraho kubitaho, tuzakomeza”.

Ibi birori byo kwizihiza isabukuru y’Imyaka 35 mu murenge wa Nyamabuye, Abanyamuryango 45 barahiriye kwinjira mu muryango FPR Inkotanyi barimo 5 bafite ubumuga bwo kutumva no kuvuga. Hatanzwe kandi Ibiryamirwa (Matora)30, Rondereza 16 zo kurondera ibicanwa no gusigasira ibidukikije. Bahaye kandi abafite ubumuga igare 1, imbago ku bantu 2 n’inkoni yera ku muntu umwe. Ni ibirori byabanjirijwe n’urugendo rwahagurutse ku cyicaro cy’Umuryango FPR Inkotanyi, ahitwa mu Kibiligi rusorezwa kuri Sitade ya Muhanga.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga