• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
25/08/25
Kamonyi: Barashimira Perezida Kagame wabasubije Ubuzima akabaha izina rishya”INTWAZA”
25/08/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Kwesa Imihigo 98 n’indi yihariye byabaheshe guhiga indi mirenge y’Akarere
25/08/25
Kamonyi-Rugalika: Itsinda ry’abakekwaho ubugizi bwa nabi batawe muri yombi
25/08/25
Kamonyi-Nyarubaka: Umusore wari Papa akaba na Mama w’Abavandimwe be yishwe atewe icyuma

Perezida Joe Biden yagiriye urugendo rutunguranye muri Ukraine

Umwanditsi
February 20, 2023

Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yashyitse i Kyiv, urugendo rwa mbere agize muri Ukraine kuva Uburusiya buteye icyo gihugu, hashize hafi umwaka. Ni urugendo rwatunguranye ndetse ruba mu ibanga ahanini bitewe n’umutekano muke muri iki gihugu kigihanganye n’Uburusiya.

Urwo rugendo rutari rwitezwe, rubaye mu gihe Perezida Biden yarimo yerekeza mu gihugu cya Pologne kubonana na perezida Andrzej Duda. Biden, yabonanye na perezida Volodomyr Zelensky ku munsi Ukraine yibuka iyicwa ry’abantu 107 bari mu myigaragambyo yo kwamagana Leta, hashize imyaka icyenda.

Ukraine, isanzwe imenyereye kwakira abategetsi bakomeye, ariko uru rugendo rutandukanye n’izindi. Kuba Perezida wa Amerika abonanye n’uwa Ukraine ku murwa mukuru hagati na hagati mu ntambara irimo irabica bigacika bifite igisobanuro kandi n’ikimenyetso gikomeye.

Hafi umwaka habaye ibitero bikomeye, ibi ni nk’ubutumwa butaziguye ku Burusiya, ko Amerika n’Uburayi bitazahagarika gufasha Ukraine. Hari habaye ibihuha hakiri kare uyu munsi ko hari umushyitsi ukomeye yashyitse ku murwa mukuru wa Ukraine; umunye Politike Lesia Vasylenko akaba yemeje ko yari Biden.

Mu byumweru bike bishize, Zelensky yagize urugendo rutari rwitezwe i Washington kubonana na mugenzi we Biden, no gusaba inteko ishinga amategeko ya Amerika gutanga ibindi birwanisho byinshi mu gufasha igihugu cye mu ntambara yo gusubiza inyuma abarusiya.

Urugendo rwa Biden nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, rwagizwe ibanga kubera ibibazo by’umutekano, ariko imihanda myinshi mu mujyi wa Kyiv yari ifunze kuva mu gitondo cy’uyu munsi, ibyatumye hakwirakwizwa ibihuha ko hari ikintu gikomeye gishobora kuza kuba.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5849 Posts

Politiki

4100 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1006 Posts

Imyidagaduro

81 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga