• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi: Abarangije muri ESB bagarutse ku isoko bahanura barumuna babo

Umwanditsi
February 28, 2023

Abize mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta( Ecole Ste Bernadette-ESB) riherereye mu Murenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, kuri uyu wa 26 Gashyantare 2023, bagarutse aho bavomye ubumenyi, bataramana na barumuna babo, barasangira, barakina, babaha inama n’impanuro y’uburyo bakwiye kwitwara mu rwego rwo kwirinda icyabarangaza. Ku isonga, babasabye kwita ku“Igihe”, kutarangara ndetse no kugendera ku amategeko n’amabwiriza y’ikigo.

Ni urugendo rwitabiriwe n’abasaga 300 b’igitsina Gore n’igitsina Gabo, aho mubyabagenzaga, ku isonga ari ukuganira na barumuna babo, bakabagira inama zabafasha mu myigire yabo no mu mibanire myiza hagati yabo nk’abakiri ku ntebe y’ishuri ndetse no hagati yabo n’ubuyobozi bw’ishuri.

Bamwe mu bamaze kuva ku ntebe y’ishuri bagarutse aho bakuye ubumenyi.

Nyagatare Maurice, yarangije muri iki kigo cya ESB Kamonyi muri 2015-2016. Ahamya ko kugaruka aho yize bifite inyungu nyinshi. Ati“ Kuza ahantu wize, hari memory( urwibutso) tuba tuhafite. Hari inziza hari n’imbi, niyo mpamvu tuba twaje nka barumuna bacu tuba dufite byinshi byo kubaganirira kuko twahanyuze mbere yabo, tukababwira ibyadufashaga mu myigire, ibyatugoraga n’impamvu, byose tugamije kubafasha kwita ku masomo kugira ngo bazatsinde”.

Maurice.

Akomeza ati“ Iyo wahize hari icyo uba uzi nyine nawe! Icyo wicaga n’icyabiteraga kugira ngo birinde, ahubwo bagire umwete mu kwiga, batsinde. Bagomba kumenya ko bari ku ishuri, kwita ku guha agaciro igihe( time management) kuko ugeze hanze utarabyitoje uribura. Bagomba kandi kugira Discipline( imyitwarire myiza) kuko iri mubizabafasha cyane, haba bakiri hano n’igihe bazaba bageze hanze”.

Niyomufasha Fortune, yarangije kwiga muri ESB 2017. Avuga ko kugaruka aho yize yumva ari nko mu rugo agiye, ko kandi binezeza kwisanga bari kumwe na barumuna babo, baganira, bakina, babasangiza ubuzima banyuzemo n’ibyabafashije gutsinda.

Bicaye bakurikirana umukino wa Volleyball.

Agira kandi ati“ Barumuna bacu nta kindi tubasaba kitari ugushyira umutima wabo wose ku masomo no kurangwa n’imyitwarire myiza kuko ari urufunguzo rwo gutsinda. Bubahe Imana, bayishyire imbere muri byose, bagire imyitwarire iboneye( Discipline). Iyo wasenze ufite Discipline kwiga ni ibintu bikorohera cyane”.

Irakoze Valentin, umunyeshuri mu mwaka wa 5, asanga urugendo rwa bakuru babo ari ingenzi cyane. Ati“ Uru rugendo rudukumbuza kugera aho bageze kandi ntabwo burya wagaruka aho watsindiwe. Buriya buri muntu yaje kuko yatsinze kandi ibyo bidushishikariza gutsinda kugira ngo tujye duhorana iryo shema. Urugendo nk’uru rudufasha kumenyana, bakaduha inama n’impanuro binyuze mu kuganira, tukabasha kumenya aho dukwiye gushyira imbaraga kuko bazi hano kuturusha, bananyuze muri byinshi ariko baratsinda”.

Umutoni Fiona, yiga mu mwaka wa Gatanu. Ati“ Urugendo rwabakuru bacu rwadushimishije cyane kuko rwatweretse ko nyine ikigo cyacu cyareze neza, gitanga uburere n’ubumenyi. Nkuyemo isomo ry’uko nkwiye kwiga nshyizeho umwete kandi n’igihe nzaba mvuye hano nkwiye kutazahibagirwa, ahubwo nzajya nza nk’ugarutse mu rugo, ngasura barumuna banjye nk’uko aba babikoze. Uru ni urugero rwiza”.

Padiri Majyambere Jean d’Amour, umuyobozi wa ESB Kamonyi, yashimiye aba bahoze ari Abanyeshuri mu kigo ayobora, baba abahize atarahagera ndetse n’abahize ahari. Avuga ko iki ari igikorwa cyiza cyo kongera kuzirikana aho babaye.

Padiri Majyambere Jean d’Amour/ESB-Kamonyi.

Yagize kandi ati“ Ndagira ngo mbashimire ku gikorwa cyiza mwakoze, kongera kuzirikana ahantu mwabaye amanywa n’ijoro tugasangira umuceri, tugasangira ibijumba, Amata, Isengesho, Ubugari n’ibindi. Turabyishimiye kandi murabibona ko barumuna banyu babyishimiye. Uyu ni umuco mwiza mutoza runo rugo kandi mudukorera! Bano barumuna banyu bakamenya ko kwiga ugatsinda bishoboka kandi ukarangiza. Uyu muco muwukomeze, ubarange mwe na barumuna banyu n’abazaza bazawusange”.

Uru rugendo, rwitabiriwe n’Abize muri iki kigo hagati ya 2015-2022, bitavuze ko ntabaharangije mbere y’iyi myaka ishize. Bavuga ko hari urubuga rwa WhatsApp rubahuza ubwabo, ko ariko n’abandi baharangije mbere ya 2015 bagiye bafite uko bahura.

Ibyishimo mu kibuga no hanze byari byose, haba mu bakuru na barumuna babo. 

Uretse gukora urugendo bakagaruka aho bize, bakaganira, bagasangira ndetse bagakina na barumuna babo, baniyemeje kugira umunyeshuri umwe cyangwa 2 bishyurira amafaranga y’ishuri mu badafite amikoro. Uyu munyeshuri, ikigo cyahise kimubona kuko hari uwiga mu mwaka wa kabiri wari waramaze gutaha kubera kubura ubushobozi. Yahise atumizwa ngo agaruke akomeze amasomo. Bahamya ko iki ari igikorwa biyemeje kandi kizahoraho. Ibirori bya Garuka Ushime kuri aba bize muri ESB, byasojwe n’imikino yabahuje na barumuna babo, aho bakinnye umukino w’Amaboko( Volleyball) ndetse n’umukino w’Amaguru( Football). Baniyemeje kandi ko bagiye kwagura ibikorwa bizajya bibahuza.

Abatakiri ku ntebe y’ishuri bitegura gukina Volleyball.
Barumuna babo.

Itorero ry’abanyeshuri ryakubyinira ukibagirwa aho wajyaga.

Mu kibuga cy’umupira w’Amaguru.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga