• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Runda: Baratabaza inzego z’umutekano ku bw’amabandi yitwaje intwaro gakondo abugarije

Umwanditsi
March 7, 2023

Iminsi ishize ari myinshi abaturage b’Umurenge wa Runda mu bice bitandukanye badasiba gutaka ubugizi bwa nabi bakorerwa n’abo bavuga ko ari amabandi cyangwa se Abajura babatera ndetse bakanabategera mu nzira bitwaje intwaro Gakondo, bakabatema, bakabakubita, bakabacuza ibyabo n’ibindi. Aba ngo bageze n’aho basanga abantu mu tubari bitwaje izo ntwaro zirimo imihoro, ibyuma, imitarimba n’ibindi.

Iki ni ikibazo gikomereye abatari bake mu baturage bavuga ko bakimaranye iminsi, ko ndetse bagerageje kubibwira ubuyobozi butandukanye ariko bakaba batabona igisubizo, kugeza aho ubu basaba inzego z’umutekano kubagoboka bwangu cyangwa se bagahabwa uburenganzira bwo kwirwanaho ibandi cyangwa se umujura bafashe ntihagire ubabaza impamvu birwanyeho.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere rishyira uwa Kabiri, Ibitero by’aba bivugwa ko ari amabandi cyangwa Abajura, byibasiye ibice bitandukanye birimo; Rugazi aho batemye abantu 2 bakanabacuza utwabo, harimo kandi Musebeya , hakurya ya Musebeya mu kabari ahazwi nka Terminus aho binjiye bitwaje intwaro zirimo imipanga, ibyuma ariko abarimo bagerageza kwirwanaho banatabaza Polisi n’ubwo byarangiye abateye bacitse ntawe ufashwe cyangwa se ngo amenyekane.

Aba kandi banagaragaye muri Gihara no mu bindi bice, aho bamwe mu baturage bavuga ko bishoboka ko ari itsinda rinini ku buryo bigabanya ibice bari buyogoze. Hari kandi bamwe mu baturage bavuga ko hari bamwe mu bagaragaye muri Musebeya bambaye imyenda imeze nk’iy’abanyerondo mu buryo bakeka ko ari ukwiyoberanya no gushaka kwambika isura mbi Abanyerondo.

Bamwe mu baraye bahuye n’iri sanganya ndetse bakarwana bagerageza kwirwanaho, nubwo batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye umunyamakuru ko ikibazo cy’aba bitwaza intwaro Gakondo bagahohotera abaturage kimaze iminsi, ko bagitatse kenshi bakanatabaza ubuyobozi ariko bakaba batabona igisubizo. Aha ni naho bamwe bahera basaba ko inzego z’umutekano zibarwanaho cyangwa se bagahabwa uburenganzira bwo kwirwanaho ubwabo, ibandi cyangwa se umujura ubateye bakamwivuna.

Umwe mu baturage mu Mudugudu wa Nyagacyamo, aherutse kubwira umunyamakuru wa intyoza ko mu minsi ishize hari amabandi aherutse kwinjira mu gipangu afata umuzamu waho, amwambura Terefone akuramo Simcard ariko ntiyagira icyo amutwara cyangwa se ibyo yiba bindi, ahubwo amuha ubutumwa bwo kubwira bagenzi be ko aho bazatera bakiha kubarwanya no kubatabariza bazarangiza ubuzima bwabo. Bisa nk’aho ari ubutumwa bwabo bashakaga kumuha kuri bagenzi be.

Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda yabwiye umunyamakuru ko iki kibazo cy’abajura cyangwa Amabandi bakizi nk’ubuyobozi ko kandi baticaye. Avuga kandi ko ku byaraye bibaye mu ijoro, bafatanije n’izindi nzego hari batandatu(6) bafashe mu mukwabu bakoze, banabafatana zimwe mu ntwaro bakoresha.

Gitifu Ndayisaba, asaba abaturage kuba maso mu kwicungira umutekano, gutanga amakuru neza kandi ku gihe y’abo bakeka mo ubugizi bwa nabi, ariko kandi no gutanga amakuru y’umuntu wese mushya winjiye aho batuye( Cartier) n’abahimukiye kugira ngo hakumirwe abaza bagenzwa n’ibitari byiza.

Umurenge wa Runda nk’igice cyegamiye Umujyi wa Kigali, usanga benshi mu bawutuye n’abawugenda bazinduka bajya muri Kigali. Ubona urujya n’uruza rw’abantu benshi amanywa n’ijoro. Uvuye kuri Nyabarongo ugana cyangwa se umanuka uva mu isantere y’ubucuruzi ya Ruyenzi ugana Nyabarongo, aha ku muhanda ubwaho ku manywa y’ihangu nta munsi w’ubusa abantu batahamburirwa.

Uretse n’abamburirwa kuri uyu muhanda ariko cyane Terefone, unasanga insoresore zitihishira zigendagenda, zikina urusimbi bimwe bita Kazungu analala( bakoresha ibibiriti). Aba, ni itsinda rya benshi kuri uyu muhanda ucyambuka Nyabarongo no munsi neza ya Kamuhanda ku gashyamba gahari, aho usanga ntacyo batinya.

Gutaka kw’abaturage kutumviswe, bishobora kuganisha ku kuba bamwe bakwihanira, ibidashobora kuba byiza kubabikora nubwo baba barimo kwirwanaho. Aha kandi kuri uyu muhanda, unahabona abana b’abasore bapanda imodoka bakaziba ku manywa y’ihangu, uvuze cyangwa se utabaje ababuza kwiba imodoka igenda bakamwihimuraho mu rugomo kuko abatesheje cyangwa se abahururije. Ikibazo ni” Gutabarwa kw’abaturage birakorwa cyagwa se baraza kwirwanaho”?

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga