• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
22/10/25
Dr Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yasabiwe gufungwa burundu
22/10/25
Ibiceri 200 gusa byamuhesheje gutsindira asaga Miliyoni na magana atatu muri FORTEBET
22/10/25
Kamonyi-Mugina: Inteko rusange y’abahoze ari Abarobyi bakaza guhinduka abahinzi b’Umuceri yasojwe habura Ingumi
22/10/25
Kamonyi-Rugalika: Gitifu Nkurunziza yagarutse ku gaciro no gukomera k’Umugore, abaha umukoro

Abakinnyi, Abafana n’abakunzi ba Rayon Sports mu munyenga w’igikombe

Umwanditsi
July 4, 2016

Nyuma ya byinshi byagiye bivugwa, bamwe bati ninde uzagitwara mu makipe agihatanira, ikipe ya Rayon Sports iraye mu munyenga nyuma yo gutsinda APR FC 1-0

Kuri uyu wa Mbere Taliki ya 4 Nyakanga 2016, ikipe ya Rayon Sports nyuma y’igihe itazi uburyohe bw’ibyishimo by’igikombe, itwaye igikombe cy’amahoro itaherukaga.

Mu minsi itari myinshi ishize mu mukino wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze APR FC itayibabariye ibitego bine byose kubusa none ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’amahoro irayisubiriye iyitsinda igitego kimwe iyitwara iki gikombe.

Iminota 90 y’umukino yarangiye buri wese akibaza amaherezo y’aho byerekeza nubwo bwose uko byari kugenda kose ntawari kuva mu kibuga igikombe kitabonye nyiracyo.

Ku munota wa kabiri w’inyongera, iminota 90 yarangiye nibwo umunyamali Ismaila Diarra yarangije umukino atsinda igitego kimwe ari nacyo rukumbi cyabonetse bityo ababuranaga ari 2 barasubizwa, Rayon Sports iba ariyo ihabwa igikombe cy’amahoro.

Guhura kw'aya makipe bihuruza imbaga.
Guhura kw’aya makipe bihuruza imbaga.

Aya makipe uko ari abiri, ni amakeba y’ibihe byose, umukino wayo uhuruza imbaga, nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro, Rayon Sports yahise inabona itiki izayihesha guserukira u Rwanda mu gihe APR FC amahirwe isigaranye ari ugutwara igikombe cya Shampiyona.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5895 Posts

Politiki

4146 Posts

Ubuhinzi

149 Posts

Ubukungu

1023 Posts

Imyidagaduro

84 Posts

Imikino

149 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga