Kamonyi: Abagize Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA basabwe kugira umuco wa“Gikotanyi”

Abahinzi babarirwa muri 30 bahagarariye abandi basaga ibihumbi bitatu bibumbiye muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ihinga umuceri mu kibaya cya Mukunguri ho mu karere ka Kamonyi, nyuma y’uko kuri uyu wa 22 Mata 2023 basuye ku Mulindi w’Intwari ahatangiriye urugamba rwo kubohora Igihugu, bagasura kandi ahatangirijwe urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi( ahazwi nka CND), basabwe guhindura imikorere n’imyumvire bagaharanira kugera ku ntego ntawe basiganya.

Ni urugendo bahaye insanganyamatsiko igira iti“ UBUTWARI BW’INKOTANYI, UMUSINGI W’ITERAMBERE”. Abarukoze, bavuga ko aha hantu buri munyarwanda wese akwiye kuba ahanyura akamenya imvano y’amateka n’imbaraga bizibukwa imyaka ibihumbi, ahavuye imbaraga zahaye benshi kubaho mu nzira y’inzitane yagize ibitambo kugira ngo u Rwanda rwongere kubaho.

Bakiva mu modoka zabajyanye, bagiye gutambagizwa ibice bitandukanye byo ku Mulindi w’Intwari. Uri imbere mu mwenda utukura ni umukozi wa Museum wafashije aba bahinzi n’abakozi ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, kumenya amateka y’ahatangiriye urugamba rwo kubohora Igihugu. 

Niyongira Uzziel, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu waherekeje aba bahinzi mu rugendo, avuga ko ku Mulindi w’Intwari ariho soko cyangwa intandaro yo kongera kubaho kw’Igihugu, ko kuhasura ari ukuhavoma imbaraga zo gukora“Gikotanyi”.

Yagize ati“ Icyari kigamijwe gikomeye ni ukugira ngo bakure hano imbaraga zo gukora GIKOTANYI, bityo bubake ibirambye. Iyo umuntu yigiye ku mateka y’Inkotanyi abasha kuba yahindura imikorere aho bitagendaga neza bikagenda”.

Akomeza avuga ko iyo ubonye struggle(urugamba) Inkotanyi zanyuzemo bikwereka ko nta bikeya ufite byatuma utagera ku cyo ugomba kugera ho. Agira kandi ati“ Bakoze Gikotanyi bagashyiramo imbaraga nk’izo Inkotanyi zakoresheje kugira ngo iki Gihugu kibohorwe, cyubakwe neza nta cyatuma badakomeza gutera imbere cyane. Kubaka ibirambye, ni ukubakira ku muhati n’ubushake by’Inkotanyi”.

Ku maso ubona bafite amatsiko, bakurikiye ngo bamenye.

Ashimangira ko gusura aha hantu uhavana impamba ifatika yagufasha kurenga ibizazane by’urucantege wahura nabyo mu rugamba rw’ubuzima. Yibutsa ko Inkotanyi zahereye kuri Zeru, zishakamo imbaraga nta nkunga yindi kandi ziratsinda. Ati “ Uri umuntu ushaka kubatizwa( guhinduka mushya) wava hano wabatijwe. Ntabwo dufite ubushobozi bwo kongera ubuso bw’Igihugu cyacu, ariko dufite ubushobozi bwo kongera ibiva ku buso dufite”.

Mukamanzi Valerie, umuhinzi w’umuceri akaba n’umunyamuryango wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, avuga ko uru rugendo yarwigiyemo byinshi ndetse kuri we rukaba urw’ingirakamaro kuko ibyo yabonye, yize azabisangiza bagenzi be bityo bagakorana imbaraba mu rugamba rw’iterambere mu buhinzi bw’umuceri.

Ati“ Icyo nahigiye, nabonye ko umuntu adakeneye inkunga z’abandi gusa, abyishyizemo akwiye gukoresha ubutwari akagira aho ava n’aho agera. Nkigera hano nkumva amateka yaho, nabonye ko Inkotanyi zakoze nta nkunga zibona kandi zegera ku cyo ziyemeje. Nanjye rero nk’umuhinzi icyo mpavuye niyemeje ni uguhinga bya kinyamwuga kugira ngo nanjye ngire aho mva n’aho ngera nkuko Inkotanyi ziyemeje kubohora Igihugu mu gihe byari bikomeye zikabigeraho”.

Akomeza ati“ Imbaraga nkuye hano ni uko nkuko Inkotanyi zahereye kuri zeru, ni uko nta muhinzi wareka guhinga ngo si mbonye inkunga, ngo yenda ifumbire ntiraboneka…!. Umuhinzi akwiye gushora imbaraga ze, agashyiramo ibitekerezo bye, ibindi byose bikajya biza ariko hari aho yahereye”.

Mugenzi Ignace, Perezida wa COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, ashimangira ko uru rugendo rwari rukenewe nk’abahinzi mu kwigira ku mutima, ubutwari n’imbaraga byaranze Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside.

Ati“ Uru rugendo ni ingenzi cyane! Iyo abantu bishyize hamwe bagakora bakorana, iyo babonye amasomo nk’ayangaya bituma barushaho kwihuta bitanga umusaruro cyane, haba mu mibereho yabo ndetse no mu mibereho ya Koperative. Harimo abantu bagenda gakeya, inama dukuye aha ng’aha n’ibyo tuhakuye bizadufasha kugira ngo nabo tubashe kubegera tudategereje ko hari undi uzaza kubidukorera”.

Berekezaga mu ndaki gusobanurirwa iby’amateka yayo nka hamwe mu bice bikomeye aha ku Mulindi.

Akomeza ati“ Dukwiriye kugira umutima n’ubushake bwo kwishakamo ibisubizo. Iyo ubona ibikorwa byabereye aha, uhita ubona ishusho y’uko koko ntacyo kwitwaza gihari, ntacyo kwitwaza ngo hari impamvu yatumye ntagera kuri ibi ng’ibi. Umuntu agomba gukora ibishoboka byose akanyura inzira zose zishobora kunyurwa kugira ngo agere ku iterambere kuko ari narwo rugamba dusigaranye muri iki gihe rutureba nkatwe abahinzi”.

Uru rugendo shuri kuri aba bahinzi b’umuceri n’abakozi ba Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, rugamije kurebera hamwe; Ubwitange, Ubutwari, Umurava, Ubupfura, Urukundo, Ubumuntu n’Ubukoranabushake byaranze “INKOTANYI” mu gihe cyo kubohora Igihugu, bityo ibyo bigaha cyangwa bikabera imbaraga ibyiciro bitandukanye by’Abanyamuryango b’iyi Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA ibarizwa mu Murenge wa Nyamiyaga, akarere ka Kamonyi. Ibyo kandi bakabishingira ho bubaka Ubumwe, Urukundo n’Umurava, bikaba imbarutso yo gukomeza gutera imbere bo ubwabo ndetse n’Igihugu muri rusange.

Uyu mukozi yasobanuraga ibikorwa biteganijwe muri imwe mu nyubako ikomeye iri kuhuzura izaba irimo byinshi bigaragaza amateka.

Batambagijwe ibice bitandukanye by’uyu musozi wabaye intandaro yo kugira kwa benshi ndetse no kongera kubaho k’u Rwanda.

Aha, berekezaga ku kibuga cyari icy’ingabo za RPA, ahanaberaga ibindi bikorwa bitandukanye bitari gusa imikino n’imyidagaduro.
Ikibuga nyirizina.
Babwiwe byinshi kuri iki kibuga.

Niyongira Uzziel/ VMayor wa Kamonyi yibutsa abakoze uru rugendo ko bakwiye kuhakura imbaraga zibubaka, zikubaka Igihugu. Ko aya Mateka atari ayo kumva ngo uyasige aho wayasanze.

Bageze ku nteko ishinga amategeko( CND) bwije. Aha niho hari ingabo 600 za RPA zaje kurinda abanyapolitiki. Izi ngabo kandi ni nazo zatabaye bwangu mu kurokora Abatutsi bicwaga, ziza kubona ubusada uvuye ku Mulindi nyuma y’iminsi 4, bakomeza urugamba rwo guhagarika Jenoside.
Batambajijwe ibice bitandukanye by’ahari izi ngabo, berekwa amateka.

Gitifu w’Umurenge wa Nyamiyaga, umwe muri 12 b’imirenge igize Kamonyi. Kugeza ubu niwe wenyine umaze kujyana abaturage, abakozi n’abafatanyabikorwa b’umurenge we ahari aya mateka twavuze, akaba kandi yaranabikoze akiyobora umurenge wa Nyarubaka.

Munyaneza Theogene

Umwanditsi

Learn More →