• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Muhanga: Musenyeri Mbonyintege yasabye abakozi gushyira umutima ku kazi kuruta terefone

Umwanditsi
May 3, 2023

Musenyeri wa Diyosezi ya Kabgayi, Nyiricyubahiro Samaragide Mbonyintege( yamaze kujya mu kiruhuko cy’izabukuru) yasabye abakozi bakora mu bigo bishamikiye kuri iyi Diyoseze ko bakwiye gutekereza cyane ku kazi bakora bakirinda gutekereza umushahara cyane, bakirinda ibirangaza birimo Terefone kuko yangiza akazi bigatuma umusaruro batanga ushobora kuba nkene. Yabigarutseho kuri uyu wa 01 Gicurasi 2023, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo muri Diyoseze ya Kabgayi, ahahurijwe ibigo biyishamikiyeho birimo n’ibikora ubucuruzi.

Musenyeri Samaragide yagize ati” Nibyo muri abakozi!, niyo mwaba mukora imirimo iciriritse ariko turabasaba ko mwagira umuhate mu byo mukora. Mukwiye kwirinda ibyatuma mudatanga umusaruro ukwiye kuko ikoranabuhanga riri muri Telefoni zigendanwa zishobora gutuma mutagera ku ntego zanyu mu gutanga umusaruro ukwiye”.

Akomeza asaba abakozi ko badakwiye gutekereza cyane ku mushahara, ahubwo ko bakwiye gukora cyane, bityo ibijyanye n’umushahara bikazakorwaho ari uko babanje gutanga ibyo basabwa byose mu kazi.

Mwizere Jean Eudes, umukozi wa Kaminuza Gatorika ya Kabgayi (ICK) yagize ati” Umurimo mwiza uhesha nyirawo icyubahiro iyo wakozwe neza kandi ukagera ku ntego zawe. Mu myaka maze nkorana na Diyosezi ya Kabgayi nta mukozi nigeze numva avuga ko ibyo akora bitamuteje imbere, ariko yaba imishahara ndetse n’ibijyana nawo nta gihe buri wese atabitekereza. Twizeye ko n’ikibazo cyavuka kivuye ku mishahara mito cyakemurwa”.

Uwihoreye Pascasie, avuga ko umurimo ukozwe neza uteza imbere abawukora n’imiryango yabo aho kuba bya bindi byo gukora usa n’uwikiza umukoresha. Ashimangira ko iyo wakoze neza ubona igihembo nyacyo.

Akomeza avuga ko Umurimo ukozwe neza utuma uwukoze abona amafaranga akiteza imbere kandi n’ikigo akorera kigatera imbere, bitari bimwe byo ku wukora usa n’uwikiza aka ya mvugo igira iti; “umbeshya ko umpemba na njye nkakubeshya ko nakoze”.

Munyankindi Theogene yabwiye umunyamakuru ko bidakwiye guhugira mu matelefoni kuko iyo uyigiyeho bituma akazi kawe utagakora neza, bityo n’umusaruro ukaba nkene. Avuga ko imikorere nk’iyo yatuma umukoresha akwirukana. Akomeza asaba ko urebye aho ibihe bigeze, ukareba hanze ku isoko, asanga umushahara ukwiye kongerwa bikajyanishwa n’ibihe kuko hari abakozi bagihembwa amafaranga macye.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Bizimana Eric avuga ko umurimo wose uteza imbere uwukora. Asaba abakozi bakora mu bigo bya Diyoseze gukorera ku ntego. Yemeza ko Diyosezi Kabgayi igira uruhare mu iterambere ry’abatuye muri uyu mujyi umunsi ku munsi kandi uruhare rwayo rukaba rugaragarira abahagenda urebye ibikorwa biri muri uyu mujyi.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga