• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
16/05/25
Kamonyi-Musambira: Imiryango 33 irimo 10 yabanaga mu makimbirane yasezeranijwe ihitira Mukikiziya
16/05/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Bakurikiranyweho gusambanya abana b’abakobwa barimo uwigaga P5 wabyaye
16/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
16/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge

Kigali: Ababyaza barasabwa kwirinda icyatuma ababyeyi babura ubuzima igihe babyara/bibaruka

Umwanditsi
May 5, 2023

Umuyobozi w’Umuryango w’Ababyaza mu Rwanda(RAM), Murekezi Josephine arasaba ababyaza kwirinda amakosa yose yatuma umubyeyi apfa cyangwa akabura ubuzima bw’umwana biturutse ku burangare bw’ababyaza batakoze akazi neza ngo umubyeyi abyare neza.

Uyu Muyobozi, ibi yabigarutseho mu nama yahuje bamwe mu babyaza bari mu rugaga rubahuza ndetse n’abatarurimo hagamijwe gutegura umunsi mpuzamahanga wizihizwa ku nshuro ya 13 mu Rwanda kuri uyu wa 5 Gicurasi 2023.

Yagize Ati” Turishimira byinshi tumaze kugeraho biciye mu rugaga ruduhuza twebwe ababyaza, ariko nagirango mbasabe ko mu gihe turimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ababyaza, ukwiye kutubera isoko yo kwirinda amakosa akigaragara kandi agakorwa na bagenzi bacu, bagatuma ubuzima bw’umubyeyi n’umwana bushobora kuhagendera, bagapfa bombi cyangwa hakagenda umwe muribo“.

Akomeza asaba ababyaza ko bakwiye gukomeza gutanga serivisi nziza ndetse bakamenya ko uzakora ibihabanye n’umwuga azabibazwa n’amategeko. Yabibukije ko hari umwe muri bagenzi babo uherutse gukora amakosa yamuvuriyemo kuba afunze, abasaba kwirinda icyavutsa ubuzima umubyeyi n’umwana kuko iyo bigaragaye ko ari amakosa cyangwa uburangare bw’umubyaza, amategeko akora akazi kayo.

Murebawayire Marry, umukozi muri Minisiteri y’Ubuzima akaba umwe mu babyaza bamaze igihe muri uyu mwuga, yasabye bagenzi be gukomeza kwita ku babyeyi ndetse n’abana babo bakabarinda impfu zishobora kuza kubera kutabitaho. Abibutsa kandi ko uyu mwuga ubahuje usaba kwitonda no kubaha akazi kabo.

Mutoni Peace, umunyamuryango w’umuryango w’ababyaza mu Rwanda avuga ko uyu munsi mukuru bagiye kwizihiza umufasha kwibuka ko hari abandi bagenzi be bakora uwo mwuga. Ahamya ko guhura na bagenzi be bamubanjirije bimufasha kubigiraho byinshi. Yemeza kandi ko buri mubyaza akwiye kuba umunyamuryango ukunda akazi ke kandi agaha agaciro abamugana.

Heri Patrick, avuga ko nubwo barimo kwishimira ko bagiye kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Ababyaza, uyu muryango ubahuje ubwabo ngo ntabwo urabasha kumenyekana. Asaba urwego rubagenga kumanuka bagasobanurira abaturage serivisi bakora hagamijwe kugaragaza ibyo bakora bityo n’ubagana akabagana azi neza Serivise agiye gusaba.

Kugeza ubu mu Rwanda hari ababyaza basaga ibihumbi 2500, ariko abari mu muryango ubahuza wa  RAM (Rwanda Assoviation Midwife) bagera kuri 400 gusa. Hari bamwe bemeza ko uru rwego rutarabasha kumenyekana ari naho basaba ko rwamanuka rugatanga serivisi nziza zizatuma hagabanywa impfu z’ababyeyi n’abana, urugaga rukamenyekana haba mu baruhuriyemo n’abanyarwanda muri rusange.

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5798 Posts

Politiki

4049 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga