• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
15/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
15/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
15/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
15/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi: Uruganda MRPIC Ltd Mukunguri rwakuye abaturage mu mwijima ruhindura ubuzima

Umwanditsi
June 12, 2023

Abaturiye uruganda MRPIC Ltd rutunganya Umuceri, Kawunga( ifu ikomoka ku bigori) ndetse n’Amakara ava mu bisigazwa by’umuceri (Briquette) bashima ubuyobozi bw’uru ruganda mu iterambere ry’agace baherereyemo, by’umwihariko kuba rwarabakuye mu mwijima bakaba batakigenda bikandagira igihe ijoro riguye. Ni nyuma yo kubaha urumuri rukomoka ku mirasire y’Izuba rukomatanye n’urw’amashanyarazi asanzwe. Bahamya ko bahinduriwe ubuzima buba bwiza, umutekano urasugira.

Uwiduhaye Claudine, umuturage uturiye uruganda MRPIC Ltd nko muri Metero 200 uvuye aho rwubatse, ashima ibyiza bazaniwe n’uru ruganda birimo kuba uyu munsi bafite umuriro usanzwe w’amashanyarazi rwabazaniye, rukongeraho urumuri ruturuka ku mirasire y’izuba, aho ntawe ukigenda yikandagira kabone n’ubwo umuriro usanzwe w’amashanyarazi wabura, kuko uruturuka ku mirasire y’Izuba rwo ntiruzima, kuri bo ijoro risa n’amanywa.

Kugenda k’umuriro usanzwe ntacyo bihindura ku ko urumuri ruturuka ku mirasire y’Izuba ntabwo ruzima.

Ati“ Ntako bisa guturana n’uru ruganda kuko rwahinduye ubuzima bwa benshi, haba mu kudufasha bagabira abaturage amatungo, umuceri utonoye ntabwo tukijya kure, bishyurira Mituweli abatabashije, n’ibindi. Ariko noneho reba ntabwo tukimenya gutandukanya ijoro n’amanywa, ntawe ukigenda yikandagira ngo hari ijoro cyangwa umwijima. Burira urumuri rukaza hakaba nko ku manywa kuko umuriro usanzwe baduhaye iyo ubuze dufite urumuri rundi batuzaniye rutazima”.

Akomeza ati“ Mbese iterambere ryariyongereye kuko mbere hari mu icuraburindi, ntabwo wabimenya utarahageze mbere. Wagendaga usitara ku mavide, ku mabuye ariko ubu harabona wagira ngo ni ku manywa kuko umuriro usanzwe ugiye undi ntubura. Byadufashije kwiteza imbere ubu dukora amasaha 24/24. Mbere habaga ibibazo by’umutekano muke kuko umuntu yashoboraga kugutera akwihishe ariko ubu ntaho yakwihisha kuko nta mwijima. Mukunguri ubundi ni yo Kigali nako urumuri tururusha Kigali, turagenda nta kibazo cy’ijoro”.

Imiterere y’itara ritanga urumuri rw’imirasire y’izuba.

Habiyezu Jean Paul, umuturage mu isantere iri hafi n’uruganda MRPIC Ltd avuga ko urumuri bahawe rwatumye abaturage bagira umutekano usesuye, umuntu akagenda ntacyo yikanga. Ati “ Mbere nk’umuriro waragendaga ukabona habaye igicuku ariko ubu usigaye ugenda ukabona nta cyahindutse kuko dufite urumuri rw’imirasire rutazima nijoro. Umuriro wagenda utagenda hano hose haba habona, turagenda nta cyo twikanga. Bashoboraga nko kugutangira uvuye kwinywera icupa ariko ubu nta mwijima bakwikingamo cyangwa ngo bagufatirane. Usibye n’urumuri, uruganda ruranadufasha mu buzima busanzwe nk’abaruturiye, mbese ntacyo tubaye”.

Nteziryayo Evaliste, umuyobozi w’Uru ruganda rukomatanije inganda eshatu; urw’Umuceri, Akawunga n’Amakara( Briquette) avuga ko kwicanira ubwabo gusa bitari bihagije mu gihe abaturage baturanye bari mu mwijima kandi hari n’isantere ishobora kuberamo ibikorwa by’urugomo.

Nteziryayo Evaliste/Umuyibozi w’uruganda MRPIC Ltd.

Ati“ Iyo twajyaga muri Santere ku mugoroba, habaga hari umwijima ukaba wakurura urugomo ndetse n’ubujura, bityo twumva y’uko twakwicanira ubwacu ariko no munce duturanye, twegeranye nabo bakabona urumuri mu rwego rwo gukemura ibyo bikorwa byaharangwaga by’urugomo n’ubujura”.

Akomeza avuga ko nyuma yo guha abaturage urumuri, ubuyobozi bw’uruganda MRPIC Ltd rutagarujiye aho kuko hari ibindi bikorwa bifasha mu guhindura ubuzima bakora. Ati“ Icyambere ni uko ahaje uruganda n’imirimo iravuka. Aha dufite abakozi bahoraho bagera kuri 52 kandi twitegura kongera abandi uko ibikorwa bizagenda bizamuka, noneho byongeyeho abahinzi bahinga Umuceri bibumbiye muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA turi isoko rihoraho, umusaruro wabo wose turawugura kandi bagahemberwa ku gihe ndetse iyi Koperative yabo ifite n’ishoramari muri uru ruganda, bityo rero n’inyungu zibonetse barazibona zikabagirira umumaro”.

Imbere mu ruganda rukora Akawunga.

Umuyobozi w’uru ruganda rwa MRPIC Ltd, avuga kandi ko uruganda rufatanije na Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA baherutse kugabira Abaturage Inka 20 mu rwego rwo gufasha guhindura Imibereho yabo kurushaho kuba myiza, ko kandi atari ubwa mbere ibyo bikozwe. Ashimangira ko imibanire y’uruganda n’abaturage ari “Ntamakemwa” kuko bagendana umunsi ku wundi mu iterambere. Ahamya ko gukorera mu mucyo, kumanuka bakengera abaturage bakumva ibyifuzo byabo bagafatanya gushaka ibisubizo bibafasha gutera imbere no gusangira ibyiza by’umusaruro babona.

Uruganda MRPIC Ltd, rwubatse mu Mayaga mu Murenge wa Mugina. Abahinzi bibumbiye muri Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA nibo barugaburira umuceri rukoresha, aho uhingwa mu Kibaya cya Mukunguri gihingwamo n’Abaturage b’Imirenge ya; Nyamiyaga, Mugina (yombi ya Kamonyi) ndetse na Kinazi yo mu karere ka Ruhango. Uruganda MRPIC Ltd kimwe na Koperative COOPRORIZ-ABAHUZABIKORWA, ni bamwe mu bagaragaza imikorere myiza mu nganda na Koperative by’abaturage nkuko raporo z’inzego zitandukanye zagiye zibigaragaza.

Umuceri witwa Buryohe wakunzwe na benshi, ukorwa na MRPIC Mukunguri.
Imashini mu ruganda rw’Akawunga ntabwo ari zimwe za rupigapiga.
Kawunga ikorerwa aha mu ruganda.
Mu ruganda rw’amakara yo gucana akorwa mu bisigazwa by’umuceri.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga