• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
29/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
29/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
29/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa
29/06/25
Umunyamakuru akwiye kwirinda kugaragara nk’umwanzi mu mpande 2 zihanganye-Me Ibambe

Ngororero-Kwibohora29: Ubumwe bw’Urubyiruko n’abagore bwabafashije kugera ku iterambere

Umwanditsi
July 4, 2023

Urubyiruko n’abagore bo mu karere ka Ngororero, baravuga ko kwishyira hamwe bakunga ubumwe byatumye bagera ku iterambere ryiza. Muri urwo rugendo, bavuga ko nubwo hari aho bamaze kugera ariko ngo ntabwo barabasha kugera aho bifuza. Mu birori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 umunsi wo Kwibohora, basabye gufashwa guca burundu ibisitaza bikibaheza hasi nti babashe kugera ahakwiye bakeneye.

Umuyobozi wa Koperative ya Covango ikorera ubukorikori mu gakiriro ka Ngororero, Yamfashije Pascasie agira ati” Twishyize hamwe kugirango tubashe kunga ubumwe kandi dukore byinshi byafasha benshi. Twabashije kwiteza imbere tunafasha abandi kwiteza imbere kandi ntabwo twatekerezaga kuhagera”.

Thierry Nsabimana, umwalimu mu ishuri ry’imyuga rya Hindiro (Hindiro TVET) avuga ko abo bigisha babamenyesha ko bagomba gutanga akazi bagahindura ubuzima bw’abandi. Yongera ho ko muri gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yo gufasha abagera kuri 60% kwiga ubumenyi ngiro batangiye kubishobora kuko hari abarangije babashije gutangiza imishinga yabo batanga akazi ndetse abandi basabye akazi mu bigo bikomeye.

Ndayishimiye, umunyeshuri muri Kaminuza y’U Rwanda akaba umuturage ukomoka muri aka karere avuga ko umushinga afite wo gukora ibyasimbura ibicanwa ugeze kure kandi bamaze gukora igikoresho kimwe. Avuga kandi ko banafite umushinga wo gukora ibikoresho birimo na Robo ku cyiciro cya kane ishobora gusimbura umutetsi vuba. Ahamya ko babashije kugera ku byo bifuza byatuma igihugu gihanga n’imihindagurikire y’ikirere.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Nkusi Christophe avuga ko hari byinshi mu bikorwa byatashywe kandi ko byose ari ibifasha abaturage gukomeza kubaho mu buzima bwiza. Abasaba kuzarinda ibikorwa bahawe kandi bakagira ubumwe butajegajega.

Yagize Ati” Kuri uyu munsi wo kwibohora hari byinshi mu bikorwa twishimira ko byashyikirijwe ababyubakiwe harimo; Ibyumba by’amashuri 12 mu rwgeo rwo kugabanya ubucucike no kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri y’inshuke, hubatswe kandi Inzu z’abatishoboye zigera kui 208. Hubakiwe kandi imiryango yasenyewe n’ibiza igera kuri 32, hari imiryango 28 y’Abarokotse Jenoside batagira aho baba bahawe inzu. Hanatashywe ikiraro cya Karuhanga cyo mu kirere kiri mu murenge wa Ndaro, hakaba haranubatswe ishuri ry’imyuga rya TVET Runayo mu murenge wa Ndaro. Ryubatswe hagamijwe kwegereza abaturage ishuri ry’imyuga bisabiye rikaba rifite amashami 3 harimo; Ububaji, Ubudozi n’Imideri ndetse n’amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije”.

Mu byakozwe, hari bimwe mu bikorwa byagizwemo uruhare n’umuganda ndetse n’abaturage bakunganirwa n’amafaranga bahawe n’akarere. Muri byo harimo; Ibiro by’Akagali ka Kibanda mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi hafi yabo mu murenge wa Ndaro.

Hari kandi ikiraro cyubatswe mu murenge wa Bwiramu, Akagali ka Ruhindagi, Umudugudu wa Karushishi kikaba kiri mu bikorwa by’abaturage hakiyongeraho ikibuga gikomatanyije imikino y’amaboko (Vollyeball, Basketball) cyubatse mu murenge wa Sovu hakiyongeraho umuyoboro w’Amazi ufite ibirometero 58(58Km), ariko batashye ibirometero 38 biteganyijwe ko uzaha amazi abaturage ibihumbi 7000,i bigo by’amashuri 9, ivuriro ry’ibanze rimwe n’urugo mbonezamikurire rumwe(1).

Akimana Jean de Dieu

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5822 Posts

Politiki

4073 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

997 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga