• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
11/05/25
Kamonyi-Ngamba: Inkotanyi zakuye u Rwanda mu mwijima zizana Umucyo-Visi Meya Uzziel Niyongira
11/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
11/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
11/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira

Bukavu: Umukobwa w’imyaka 17 yakubiswe n’ikivunge cy’abantu nyuma bamwica bamutwitse

Umwanditsi
August 21, 2023

Bamwe mu baturage mu mujyi wa Bukavu mu ntara ya Kivu y’Epfo ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo bavuga ko bababajwe kandi batunguwe n’umwana w’umukobwa wishwe atwitswe nyuma yo gukubitwa n’ikivunge cy’abantu.

Iby’urupfu rw’uyu mwana w’umukobwa byabaye kuwa gatandatu nyuma y’uko abantu bavuze ko uwo mukobwa bamufashe afite ijerikani irimo Lisansi hafi y’ahantu hahiye, bamushinja ko ari we uri inyuma y’inkongi zimaze iminsi zibasira ingo mu gace ka Panzi muri Bukavu.

Umwe mu banyamakuru bigenga bakorera i Bukavu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abantu benshi bahururanye ibibando, amabuye, n’ibindi bintu byose bibabaza bagakubita uyu mukobwa w’imyaka 17 kugeza ataye ubwenge.

Justin Kabangu, umwe mu baturage b’i Bukavu yabwiye BBC ko yageze aho ibi byabereye birangiye, akumva abantu bamwe bicuza urupfu rw’uyu mukobwa bishe nta kimenyetso cy’ibyo bamushinjaga. Ati: “Birababaje kubona abantu bafata umwana nk’uriya bakamushinja bakanamucira urubanza nk’uru. BIteye isoni n’agahinda kuri twe”.

BBC yagerageje kuvugisha abategetsi b’intara ya Kivu y’Epfo ku iyicwa ry’uyu mukobwa ariko ntibirashoboka kugeza ubu.

Umuryango utegamiye kuri Leta Droits Environnement et Citoyenneté (DEC) wo muri Kivu y’Epfo wamaganye iyicwa ry’uyu mukobwa, utangaza uti: “abagore bagize bati ‘turi guca mu bihe bikomeye’, birababaje cyane gutwika abakobwa bacu, n’abagore mu muryango”.

Kugeza ubu amakuru arambuye ku muryango w’uyu mukobwa ntabwo azwi, ibinyamakuru muri DR Congo bivuga ko yari impfubyi kuri se na nyina. Amashusho ababaje yashizwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abantu barimo gukubita uyu mukobwa ndetse n’umubiri we bamaze kuwutwika yapfuye.

Mu gace ka Panzi muri Bukavu mu minsi ishize havuzwe inkongi zibasiye ingo z’abantu, abategetsi ntibatangaje igitera izo nkongi. Kuwa gatandatu indi nkongi y’umuriro yibasiye inkambi y’abavuye mu byabo kubera imyuzure mu karere ka Kalehe muri iyi ntara hapfa abantu barindwi nk’uko sosiyete sivile yaho yabitangaje, icyateye iyi nkongi na hano ntikiramenyekana.

Radio Okapi isubiramo umukuru wa sosiyete sivile muri ako gace, David Cikuru, avuga ngo “Tubabajwe n’uko twatabaje Polisi ngo igire icyo ikora ariko umukuru wa ‘quartier’ n’abasirikare n’abapolisi bahageze uyu mukobwa yamaze gupfa”.

Cikuru asaba abaturage kwirinda kwicira imanza mbere y’uko ababishinzwe ari bo babikora, nk’uko Radio Okapi ibivuga. Iyi radio ivuga ko ibi byabaye nyuma y’icyumweru mu gace ka Panzi inzu zigera kuri 50 zibasiwe n’inkongi.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5796 Posts

Politiki

4047 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga