• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi ikomeje guhiga bukware Abahebyi mu bucukuzi bw’Amabuye y’agaciro
04/07/25
Kamonyi-Ubudaheranwa: Ubuyobozi bwa SACCO 12 bwaremeye Abarokotse Jenoside batishoboye
04/07/25
Kamonyi-Ngamba: Iminsi y’umujura yabagereyeho bafatwa bataragurisha Ingurube bishe bakayibaga
04/07/25
Kamonyi: Ba Rushingwangerero bagabiye Inka uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Abagabo babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiyita abapolisi

Umwanditsi
July 16, 2016

Mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe, abagabo 2 batawe muri yombi nyuma yo kujujubya abaturage babacuza utwabo biyita Abapolisi.

Abaturage bo mu murenge wa Gasaka akarere ka Nyamagabe, bafatanyije na Polisi y’u Rwanda, ku italiki ya 4 Nyakanga bataye muri yombi abatekamutwe bitwa Nzihangana Alphonse wiyita Abadro ufite imyama 31 y’amavuko na Nshimiyimana Simeon wiyita Japhet ufite imyaka 29 y’amavuko, bafatiwe mu cyuho aho bari bategereje ko umuturage bari bashutse ko bamufunguriza abantu be babiri, abashyirira amafaranga kuri nimero za telephone bari bamuhaye.

Ubusanzwe aba bombi bakomoka mu murenge wa Bushekeri, mu karere ka Nyamasheke ariko ngo akaba nta kazi kazwi bafite mu mujyi wa Nyamagabe.

Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector (CIP) André Hakizimana, ngo bafashwe nyuma y’ibirego byinshi sitasiyo ya Gasaka yagiye yakira guhera mu kwezi kwa Gicurasi, bivuga ko hari abantu biyita abapolisi, baka amafaranga abaturage babizeza kubafunguriza ababo bafunze kandi ntibabafunguze.

CIP Hakizimana yagize ati:”Nyuma y’uko abagana sitasiyo baherewe nimero zikoreshwa n’aba batekamutwe, umwe mu bo bawutekeye yabimenyesheje abapolisi, ajyana nabo aho yagombaga kubasanga babata muri yombi”.

Yakomeje avuga ko batajyaga mu byo gufunguza abantu gusa, banajyaga aho bakorera ibizami byo gutwara ibinyabiziga bagatanga za nimero zo gushyiraho amafaranga ku baje gukora ibizami ngo bazemeze ko umuntu yatsinze atiriwe akora ikizami.

Aha CIP Hakizimana yagize ati:”Bahamagazaga 0785195030 bakabwira uwo batekeye umutwe gushyira amafaranga kuri 0723810427 cyangwa kuri 0726629632 zose zibaruye ku witwa Hategekimana Charles”.

Yavuze kandi ko iriya sitasiyo yakiriye ibirego by’abantu 12 kandi ko, hagati y’italiki 2 Gicurasi na 29 Kamena, aba bagabo bari bamaze kwakira amafaranga 524 150 bambuye abaturage batandukanye.
Aba batekamutwe bashyikirijwe urukiko aho bategereje kuburana ariko bakaba bagifungiye kuri sitasiyo ya Gasaka.

CIP Hakizimana, yarangije agira inama abaturage kuba maso bakirinda kwizera uwabashuka abizeza kubaha serivisi runaka aho yagize ati:”Polisi ni urwego rugira aho rukorera muri buri gace kandi abarukoramo bagira ibibaranga bizwi, haba impuzankano cyangwa ibyangombwa, umuntu ntakwiye kukubwira ko ari umupolisi ngo urinde umwoherereza amafaranga utaramenya ko ari we koko”.

Arasaba abantu bose kandi kujya bihutira kumenyesha inzego zose uwo bakekako yiyitirira icyo atari cyo  agamije indonke kuko bihanwa n’amategeko.

Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha 2: kwiyitirira akazi badakora  gihanwa n’ingingo ya 348  n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana gihanwa n’ingingo ya 318 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5827 Posts

Politiki

4078 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga