• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana
12/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
12/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu
12/06/25
Kamonyi-Rugalika: Umukozi wa RIB yahaye ikigwa imiryango ibana idasezeranye anabahishurira ibanga rikomeye ryo kurambana

JENOSIDE: Twahirwa wahakanye ko ntaho ahuriye n’interahamwe, yanyomojwe n’uwari umugore we

Umwanditsi
October 18, 2023

Kuri uyu wa 17 Ukwakira 2023 mu rukiko rwa Rubanda i Buruseli mu Gihugu cy’u Bubiligi, ku munsi wa Gatandatu w’Urubanza ruregwamo Abanyarwanda babiri; Basabose Pierre na Twahirwa Séraphin ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, itsinda ry’abantu 5 ryoherejwe n’u Bubiligi mu Rwanda gukora iperereza kuri aba baregwa, ryagaragarije urukiko ko mu gihe Twahirwa Séraphin yavuze ko ntaho ahuriye n’Interahamwe ko atazibayemo, uwari umugore we yahamije ko yabanaga nazo, yazindukaga ajyana nazo ndetse agataha yigamba ibyo biriwemo.

Abagize iri tsinda, babwiye inteko iburanisha ko ubwo Twahirwa yabazwaga n’abakoraga iperereza ku byaha akurikiranyweho yavuze ko yabaye mu ishyaka rya MRND, ko kandi yahisemo kurijyamo bitewe n’ubuyobozi bwiza bwa Perezida Juvenal Habyalimana, rikaba kandi ryari ishyaka rifite intego nziza arizo” unite,paix et progres”( Ubumwe, Amahoro, Amajyambere). Gusa yahakanye ko ntaho ahuriye n’Interahamwe, ko ndetse atazibayemo.

Ubwo yabazwaga ku bijyanye n’Interahamwe kandi, yavuze ko nta bayobozi bazo yari yarahuye nabo, ko yumvaga amazina yazo gusa. Ahamya ko Interahamwe yabonye n’amaso ye ngo ni iyitwa Karambizi wari umuyobozi w’interahamwe muri segiteri Gikondo.

Mu gihe Twahirwa Séraphin ahakana ko ntaho ahuriye n’Interahamwe, ko ndetse atigeze azijyamo, uwari umugore we babanaga ubwo yabazwaga n’aba bakoraga iperereza, yavuze ko umugabo we ( Twahirwa Séraphin) ubwo Jenoside yatangiraga, “Twahirwa yagendaga mu gitondo ari kumwe n’interahamwe, bakagaruka bigamba Abatutsi bishe ndetse n’ibyo basahuye”. Akomeza avuga kandi ko uyu mugabo we yigambaga gufata ku ngufu abakobwa bo muri quartier( Karitsiye), ibyo ngo akaba yarabivugaga nta kwicuza agaragaza ahubwo avuga ko ibyo akora bimugira”champion”.

Uretse uyu wari umugore we uhamya ko yakoranaga ndetse akagendana n’Interahamwe bagiye kwica Abatutsi ndetse agataha yigamba abo yishe, ibyasahuwe ndetse n’abakobwa yafashe ku ngufu, hari uwitwa Ephraim Nkezabera abagize iri tsinda bavuga ko ari umwe mu nterahamwe wemeye uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, akaba yaraburanishijwe ndetse agakatitwa n’inkiko zo mu Bubiligi igihano cy’Igifungo cy’imyaka 30. Uyu avuga ko uyu Twahirwa Séraphin yari Interahamwe ndetse y’izina rikomeye.

Abagize iri tsinda bavuga ko uyu Ephraim Nkezabera ubwo bamubazaga yahamije neza ko “yibuka Twahirwa Séraphin nk’Interahamwe ikomeye yagize uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi benshi”. Uyu yakomeje abwira abagize iri tsinda ko Twahirwa Séraphin yari afite Izina rikomeye mu gihe cya Jenoside, ko yazengurukaga uko ashatse mu mujyi wa kigali.

Bimwe mu bikubiye muri dossier(Dosiye) ya Twahirwa Séraphin mbere y’1994 harimo; Gutoza interahamwe ndetse no kuziha intwaro, aho ibikorwa byo kuziha imyitozo ya gisirikari byaberaga I Gabiro, Remera na Kimihurura, Seraphin Twahirwa akaba ngo ari umwe mu bari bashinzwe gutoranya interahamwe zijyayo.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ubwicanyi bukomeye Twahirwa Séraphin yagizemo uruhare bwabereye I Gikondo, ETO-Kicukiro, OCIR-Cafe ndetse no kw’irimbi rya Gatenga. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ngo urugo rwa Twahirwa Séraphin rwahindutse indiri y’abasirikare n’interahamwe aho basangiraga inzoga, itabi ndetse n’ibiyobyabwenge. Muri iki gihe ngo yahise aba Perezida w’interahamwe ku rwego rw’umujyi wa Kigali asimbuye Robert Kajuga.

Munyaneza Theogene

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5815 Posts

Politiki

4066 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

995 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga