• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
30/06/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Inzu mberabyombi y’asaga Miliyoni 73 ibahesheje ishema n’igikombe
30/06/25
Kamonyi: Ingengo y’Imari y’Akarere yiyongereyeho 1,60%
30/06/25
Eugene Murangwa wakiniye Rayon Sports yavuze uko Siporo yabaye impamvu ikomeye yo kurokoka Jenoside
30/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: OLYMPIC FCA yatsinze FAPA(Abakanyujijeho mu MAVUBI) itwara irushanwa

Kinshasa: Guverineri yategetswe kwegura azira ubujura bw’amajwi mu matora

Umwanditsi
January 10, 2024

Kuri uyu wa kabiri, inteko ishingamategeko y’intara y’umurwa mukuru wa DR Congo, Kinshasa, yakuye ubudahangarwa kuri guverineri Gentiny Ngobila, imutegeka kwegura mu masaha atarenze 24 akishyikiriza ubucamanza, nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Ibiro bya Ngobila byasohoye itangazo rivuga ko ataregura, adafunze, kandi risaba abantu ituze mu gihe hategerejwe ko inzira ziteganywa n’amategeko zubahirizwa.

Gentiny Ngobila Mbaka ari mu bantu 82 Komisiyo y’amatora ya DR Congo yasheshe ibyavuye mu matora kuri bo kubera kwiba amajwi no gutunga imashini z’itora mu matora yo mu kwezi gushize.

Iyo komisiyo yasabye ko abo banyapolitike bose bagomba gukurikiranwa n’ubucamanza.

Ibyavuye mu matora y’umukuru w’Igihugu, abagize inteko ishingamategeko, n’abajyanama b’amakomine muri DR Congo bikomeje guteza impaka muri iki gihugu cya kabiri mu bunini muri Africa.

Benshi mu batangajwe ko batsinzwe ntibemera ibyavuye mu matora, bavuga ko yaranzwe n’ibibazo n’uburiganya bukabije. Bamwe muri 82 komisiyo y’amatora yasheshe ibyavuye mu matora kuri bo nabo bagannye inkiko bavuga ko iyi komisiyo irimo kubarenganya.

Gentiny Ngobila wabanje kuba guverineri w’intara ya Mai-Ndombe kugeza mu 2019 ubwo yatorerwaga kuba guverineri wa Kinshasa no gutorwa nk’umusenateri, arashinjwa ubugizi bwa nabi, kwiba amajwi, no kwiba ibikoresho by’itora, nk’uko bivugwa na l’Agence Congolaise de Presse.

Umwanzuro wo kumukuraho ubudahangarwa nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, unasaba kumukurikirana, washyikirijwe umushinjacyaha mu rukiko rusesa imanza ngo akurikiranwe.

Umushinjacyaha w’urwo rukiko yategetse ko abo banyapolitike 82 biyamamazaga batagomba gusohoka mu gihugu. Hagati aho urukiko rurengera itegekonshinga kuri uyu wa kabiri rwemeje ibyatangajwe na komisiyo y’amatora ko Félix-Antoine Tshisekedi ariwe watsinze amatora ya Perezida wa DR Congo.

Uru rukiko rwavuze ko ikirego cy’umukandida Perezida Théodore Ngoy gisaba gusesa ibyavuye mu matora ya Perezida nta shingiro gifite kuko nta bimenyetso gishingiyeho.

Urwo rukiko rwavuze ko ibibazo byabaye mu matora bidafite ingaruka ku byavuye mu matora y’umukuru w’igihugu, nk’uko umwanzuro w’uru rukiko uvuga.

Abakandida batsinzwe bo bavuga ko ibibazo byagaragaye birimo kuba imashini z’itora zarafatiwe muri bamwe mu bakandida no kuba amatora yari kumara amasaha yaramaze iminsi irenga itatu, bigaragaza ko aya matora yaranzwe n’uburiganya.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5823 Posts

Politiki

4074 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

998 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga