• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
04/11/25
Ipari yakoze ku bikubo ku mukino wose ndetse n’Ibitego byamuhesheje akayabo ka 1,531,607Frws
04/11/25
Kamonyi-Gacurabwenge: Polisi yataye muri yombi Itsinda ry’Abantu 5 barimo Umugore bakekwaho ubugizi bwa nabi
04/11/25
Kamonyi-GS Ruramba:“ Ishuri ryanjye, Urukwavu rwanjye”, Umushinga wo gukundisha abana Ishuri
04/11/25
Muhanga: Itsinda ry’abakekwaho ibikorwa by’Ubugizi bwa nabi batawe muri yombi

Abasirikare ba M23 barimo umuvugizi wayo Maj. Willy Ngoma bazamuwe mu mapeti

Umwanditsi
January 25, 2024

Perezida w’uyu mutwe, Bertrand Bisimwa, mu itangazo ryasohowe na M23 rigaragaza ko yazamuye mu ntera abasirikare barimo aba Offisiye bakuru 9. Abo barimo; Colonel Gacheri Musanga Justin yazamuwe ku ipeti rya Brigadier Général, Lieutenant Colonel Nsanze Nzamuye na Karangwa Bihire Justin bazamurwa ku rya Colonel.

Mu basirikare bakuru( Abofisiye) bari ku ipeti rya Major barimo Willy Ngomba ari nawe muvugizi w’uyu mutwe wa M23, hari Nsengiyumva Mutekano Innocent, Mbanjimbere Innocent, Mukomari Ruben, Kasongo Papy hamwe na Mwiseneza Gakwaya Christian nibo bazamuwe bahabwa Ipeti rya Lt Colonel ( Lieutenant colonel).

Abandi basirikare bato icyenda aribo; Sebuntu Kabagema Léonard, Mushikiwabo Louise, Mubibya Innocent, Irumva Justin, Byamungu Dieudonné, Kigabo Jacques, Kalinda James, Ndayishimiye Théogène na Byiringiro Bienvenu bazamuwe bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant.

Uyu mutwe wa M23, uzamuye mu ntera aba basirikare bawo nyuma yo gukora amavugurura mu miyoborere y’amashami yayo, arimo irishinzwe ubukangurambaga n’irishinzwe imari.

Uretse gukora amavugurura mu miyoborere y’imbere muri wo, wanahinduye ubuyobozi bwa teritwari ya Rutshuru mu rwego rwo kugira ngo biworohere “kurinda umutekano” w’abayituyemo n’imitungo yabo.

Ibi byakozwe n’uyu mutwe wa M23, bije mu gihe ingabo za Leta ya RDCongo n’abazifasha mu rugamba batangije ibitero bigari bigamije gukura M23 mu bice byose igenzura nubwo bidashobora gupfa koroha.

intyoza

Yasuwe inshuro: 0

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5904 Posts

Politiki

4155 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1027 Posts

Imyidagaduro

85 Posts

Imikino

152 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga