Kamonyi-Rugalika: Abantu babiri bagwiriwe n’ikirombe, umwe aboneka abura kimwe mu bice bye
Ahagana ku i saa mbiri z’iki gitondo cyo ku wa 31 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Nzagwa, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Rugalika ho mu Karere ka Kamonyi abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’Urugalika binjiyemo indani. Batangiye kubashakisha bifashishije imashini kabuhariwe mu gucukura(Caterpillar). Muri 2 cyagwiriye, kugeza i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba umwe niwe wari umaze kuboneka, ibice bimwe by’Umubiri biri ukwabyo hari n’ukuboko kutabonetse.
Abagwiriwe n’iki kirombe ni; Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko ndetse na Gafurafura Claver w’imyaka 47 y’amavuko ari nawe bigejeje ku i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ataraboneka kuko bikekwa ko we yari kure cyangwa se umusozi waridutse ukabagwira, we akiruka ajyamo indani ahunga.
Nyiri iki kirombe, amakuru agera ku intyoza.com avuga ko ari icya Kankwanzi Epiphanie ariko kandi hakaba n’amakuru avuga ko aha hantu kiri nubwo ari mu isambuye ye ari ubutaka yari yarahaye Niyonsaba Eric ari nawe muhungu we wakiguyemo ugishahishwa.
Uwabonetse, umutwe wari ukwawo n’akaboko kamwe, akandi ntabwo kabashije kuboneka. Bene umurambo( ababyeyi inshuti n’abavandimwe) bawujyanye mu rugo ahagana ku i saa kumi n’ebyiri nyuma y’uko RIB itanze uburenganzira ariko undi akomeza gushakishwa.
Ntabwo bikunze kubaho ko wumva abantu bagwiriwe n’ibirombe by’ahacukurwa amabuye y’Urugalika nkuko byumvikana kenshi ahacukurwa amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye muri Kamonyi nka; Rukoma, Kayenzi na Ngamba higanje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo Koruta na Gasegereti….
Mu butumwa bwa Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahaye abaturage bari baje ku itabaro mu gushakisha aba bagwiriwe n’ikirombe, yabanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo n’abatabaye.
Yasabye kandi by’umwihariko abakora ubucukuzi haba ahacukurwa amabuye asanzwe y’urugalika n’andi, haba kandi ahacukurwa amabuye y’agaciro muri aka karere ko bakwiye kwitwararika bakareka gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane cyane ibihe by’imvura no mu mukamuko wayo. Yasabye kandi abakora ubucukuzi kubukora bafite ibyangombwa byose bisabwa abakora ubucukuzi, bitari ibyo baba banyuranya n’amategeko.
Abayobozi barimo Dr Nahayo Sylvere uyobora Akarere ka Kamonyi, Umuyobozi wa Polisi mu karere(DPC), Umukozi wa RIB wabikurikiranaga ndetse n’Umuyobozi w’Umurenge wa Rugalika biriwe kuri uyu musozi bashakisha aba bantu kugera ku i saa kumi n’ebyiri ubwo twasize bagikomeje gufatanya n’abaturage gushakisha.
intyoza