• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/07/25
Kamonyi-Rukoma: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubugizi bwa nabi bategeraga abantu mu nzira
09/07/25
Kamonyi-Nyarubaka: Murashishikazwa no gucuruza ariko twe dushishikajwe no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza-Visi Meya Uzziel
09/07/25
Kamonyi-Karama: Icyo Gitifu w’umurenge avuga ku iyibwa rya Mudasobwa 67 mu kigo cy’Ishuri
09/07/25
Kamonyi-Ngamba: Harakekwa urupfu rw’Umugabo wishwe n’umugore we n’umwana yibyariye

Minisitiri w’Intebe wa DR Congo yeguye ariko asabwa kugira bimwe aba akora mu gihe hategerejwe undi

Umwanditsi
February 21, 2024

Minisitiri w’intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo Jean-Michel Sama Lukonde yaraye yeguye kuri uwo mwanya. Yavuze ko yeguye kugira ngo abone uko ajya mu mwanya yatorewe mu Kuboza (12) kwa 2023 nka depite wo ku rwego rw’Igihugu uhagarariye teritwari ya Kasenga yo mu ntara ya Haut-Katanga.

Lukonde, yavuze ko ukwegura kwe guteganywa n’itegekonshinga rya DR Congo, nko mu ngingo yaryo ya 108, no mu ngingo z’itegeko rigenga amatora hamwe n’amategeko agenga imikorere y’inteko ishingamategeko.

Mu butumwa bwa videwo bwe bwo kuru uyu wa kabiri nijoro bwatangajwe ku mbuga nkoranyambaga z’ibiro bya Perezida wa DR Congo, yavuze ko guhura kwe na Perezida Félix Tshisekedi ubwo yamushyikirizaga ubwegure bwe, kwari kurimo”urugwiro“.

Lukonde yongeyeho ati:” Kari n’akanya kuri twe ko kumushimira, kumushimira mbere na mbere ku kuba yari yaraduhisemo, ariko nanone ibirenze kuri uko kuduhitamo, kubera ubufatanye bwaranzwe n’ubudahemuka, nibura nivugiye ku ruhande rwanjye kuri we”.

Yavuze ko ibyo byatumye guverinoma yari ayoboye ishobora gufasha Perezida ku bibazo by’umutekano, uburezi, ubuvuzi n’amavugurura mu bukungu n’imari, no ku mibereho y’abaturage.

Nyuma yo kwegura kwe, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga ibiro bya Perezida byasohoye irindi tangazo bivuga ko Perezida yasabye Lukonde gukomeza inshingano zihutirwa, mu gihe hagitegerejwe ko Perezida ashyiraho minisitiri w’intebe mushya.

Biteganyijwe ko abagize guverinoma bakomeza inshingano zabo kugeza hagiyeho guverinoma nshya.

Muri DR Congo, guverinoma iyoborwa na minisitiri w’intebe.

Radio Okapi yatangaje ko igihe ntarengwa cy’iminsi umunani cyari cyahawe abari basanzwe bari muri guverinoma batowe nk’abadepite ngo babe bamaze guhitamo, cyarangiye saa sita z’ijoro kuri uyu wa kabiri.

Mbere yo kuri uyu wa kabiri, bamwe mu bategetsi barimo nka Vital Kamerhe, wari Minisitiri w’intebe wungirije ushinzwe ubukungu, na bo batanze ubwegure bwabo, kugira ngo bajye mu myanya yabo mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Lukonde, w’imyaka 46, yari Minisitiri w’intebe kuva muri Gashyantare (2) mu 2021.

Yari yagiye kuri uwo mwanya asimbuye Sylvestre Ilunga, wari weguye nyuma yuko abadepite batoye bamutakariza icyizere na guverinoma ye.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5832 Posts

Politiki

4083 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

999 Posts

Imyidagaduro

80 Posts

Imikino

141 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga