• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
01/06/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
01/06/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube
01/06/25
Kamonyi-Kwibuka 31: Umuntu arema undi amuhaye urugero-Dr Jaribu Théogène
01/06/25
Kamonyi: Perezida wa Njyanama y’Akarere yasabye Abajyanama kwibuka ko bafitanye Igihango n’Abaturage
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Imirambo y’abantu 2 yabonywe mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro
01/06/25
Kamonyi-Rukoma: Umurambo w’umugabo wasanzwe umanitse mu kiraro cy’ingurube

Kamonyi-Runda: Ukunzubugingo Sadock yasanzwe mu mugozi yapfuye

Umwanditsi
March 1, 2024

Ni umugabo w’imyaka 30 y’amavuko, akomoka mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura. Yasanzwe amanitse mu nzu mu mugozi, mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Muganza, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi. Yari amaze igihe kigera ku byumweru bibiri acumbikiwe na Musafiri ukora akazi ko kogosha mu isantere y’ubucuruzi ya Gihara. Urupfu rwe rwabereye benshi urujijo. Umwe wo mu muryango we, avuga ko atabona impamvu yatuma umuvandimwe we yiyambura ubuzima.

Musafiri wari umaze igihe gito acumbikiye Nyakwigendera, avuga ko bari baziranye iwabo ku ivuko kuko bakomoka hamwe kandi bakaba baranize ku kigo kimwe. Avuga ko inkuru y’urupfu rwa Ukunzubugingo yamusanze ku kazi aho yogoshera, aho umwana wo mu gipangu yaje kumuhuruza ahagana I saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba wo kuri uyu wa Kane Tariki ya 29 Gashyantare 2024.

Amucumbikira, ngo yaje amubwira ko hari umuntu yaje kureba ngo amuhe akazi I Kigali, aho yajyaga agenda mu gitondo cyangwa I saha ashakiye, akagaruka ku mugoroba cyangwa se n’ijoro, yasanga yaryamye akikingurira kuko yari yaramuhaye urufunguzo rumwe rw’aho babaga. Avuga kandi ko nta Terefone yamubonanaga.

Amakuru mpamo intyoza.com ikesha umwe wo mu muryango we bavukana, utuye Karongi akaba ari naho akorera, avuga ko uyu Nyakwigendera nta mezi atanu yari bwashire ashatse nubwo urushako rwanze.

Ahamya ko uyu Nyakwigendera ari umwana wa Gatandatu mu bana icyenda, barimo abahungu batatu n’abakobwa batandatu, ko uyu Nyakwigendera yari umwana wa Gatandatu.

Mushiki we, ari nawe wavuganye n’umunyamakuru wa intyoza.com ahamya ko uyu musaza we yari yarashatse umwaka ushize tariki 19 z’ Ukwezi kwa cumi ariko urushako rukanga agahitamo kwigendera, agasiga umugore bamaranye agahe gato I Nyamagabe.

Ntabwo yumva impamvu yaba yahisemo kwiyambura ubuzima kuko ngo nubwo yabariye byinshi(amafaranga n’ibindi), bakamurwaza ndetse bakagenda bagerageza ku muremera ngo akunde ashake ubuzima, ngo ntabwo bari umuryango usaba umunyu, ntacyo babuze cyatuma agize ikibazo batari gushaka igisubizo.

Bene nyina, bamwe bari mu Rwanda abandi baba hanze harimo n’uba I Burayi muri Polonye aho uyu byitezwe ko azaza gusura umuryango mu cyumweru gitaha. Inkuru y’uru rupfu bayimenye bwije, ariko kandi ngo baraza kwicara nk’umuryango barebe icyo gukora, niba bafata icyemezo cyo guhita bamushyingura cyangwa se bategereza uwo mu vandimwe uri hanze akabanza akaza cyane ko ari nawe mutware w’Umuryango.

Ababonye uko uyu Nyakwigendera yari amanitse mu mugozi mu nzu, benshi byabateye urujijo kuko akagozi kari kamufashe mu ijosi kasaga nk’akadakomeye( nubwo byari nijoro), ariko kandi n’amaguru akora hasi kuri Sima ku buryo bamwe bavuga ko ari ah’iperereza ry’inzego zibifite mu nshingano kumenya urwo Nyakwigendera yazize.

Ababa muri iki gipangu kirimo imiryango igera muri itandatu, bavuga ko abana bari mu muryango bijya gutegana aribo babanje kumva ibisa nko kuniha k’umuntu mu nzu, umwe agiye kureba( arungurukiye muri giriyaje kuko nta kirahure mu rugi) asanga ari mu mugozi urugi rufunze ahita atabaza. Uwahageze bwa mbere babanje gushaka kwica Serire ariko birabananira, bohereza umwana kureba uwo babanaga( umwogoshi) ngo azane urufunguzo. Polisi na RIB bahageze.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. Mukamana Devota says:
    March 1, 2024 at 10:00 am

    Nta mpamvu nimwe yatuma umuntu yiyambura ubuzima.

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5805 Posts

Politiki

4056 Posts

Ubuhinzi

146 Posts

Ubukungu

994 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga