• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Kamonyi-Ruyenzi: Bashyizwe ku gipimo basanga ikibatindiye ari itariki y’itora ngo bahamye ukwemera kwabo

Umwanditsi
July 9, 2024

Mu kwamamaza Paul Kagame, Umukandida w’Umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw’Akagari ka Ruyenzi kari mu Murenge wa Runda, umwe muri itatu igize imirenge y’Umujyi w’Akarere ka Kamonyi, Abanyamuryango ba FPR-INKOTANYI, Abanyaruyenzi ndetse n’Abanyerunda muri rusange bahamije ukwemera kwabo mu ruhame ko gahunda ari “Igikumwe ku Gipfunsi”. Bavuga ko batindiwe n’itariki y’itora ubundi ijwi rigahwana n’igikumwe bitorera Paul Kagame na FPR-INKOTANYI.

Aganira n’Intore z’Umuryango za Ruyenzi ho mu Murenge wa Runda kimwe n’abandi banyamuryango baje kubashyigikira, Umuyobozi w’Umuryango(Chairman) FPR-INKOTANYI ku rwego rw’Akarere ka Kamonyi, Uzziel Niyongira yabwiye abitabiriye uku kwamamaza ko ibyo bagaragaje, ibyo bavuga ari igisobanuro gihamya ko batindiwe n’itariki ya 15 Nyakanga bakajya kwitorera Paul Kagame, bagatora FPR-INKOTANYI.

Uzziel Niyongira Chairman wa FPR-INKOTANYI/Kamonyi.

Yagize ati“ Nkotanyi za Ruyenzi, uwareba uko mwizihiwe, Molare mufi ntabwo yashidikanya ko akazi twakarangije!. Akazi twarakarangije, icyo dusigaje ni ku itariki 15 tukabihamya”.

Aha, Intore z’Umuryango FPR-INKOTANYI muri Ruyenzi n’Abanyerunda muri rusange bahise bazamurira amajwi icyarimwe bagira bati“ Paul Kagame, Urasobanutse kandi urashohoye, nti tuzagutererana mu guteza u Rwanda rwacu imbere”.

Uzziel Niyongira, yabwiye Abanyaruyenzi, Abanyerunda n’Abanyakamonyi bose muri rusange ko Paul Kagame akunzwe mu buryo bwose, mu byerekezo byose haba ku banyamuryango ndetse n’abandi bo mu mitwe ya Politiki itandukanye.

Inkotanyi za Ruyenzi muri Runda, bitabiriye ku bwinshi.

Ati“ Mu by’ukuri, Chairman wacu Nyakubahwa Paul Kagame Abanyarwanda twese ari abanyamuryango b’Umuryango FPR-INKOTANYI ari n’Abanyarwanda bose bari no mu yindi mitwe ya Politiki turamwemera twese. Impamvu nta yindi, uru Rwanda rwari rwaguye rusa nk’aho nta ruhari ararwegura, ararusigasira, ararwubaka, aduha icyizere rurazanzamuka, ubu rumaze kuba ubukombe ari mu Rwanda no mu mahanga. Utamutora ubundi yatora nde?.

Yasoje yibutsa buri wese ko Itora ryegereje, ko buri wese ugeze igihe cyo gutora akwiye gushyira hafi Indangamuntu utayifite akihutira kwegera ubuyobozi bukamufasha kuyibona cyangwa se kubona ikiyisimbura kugira ngo atazabura uko atora.intyoza

Amwe mu mafoto yaranze uyu munsi;

Abakandida Depite b’Umuryango FPR-INKOTANYI, Prisca na Jean Paul.

Barahabyinnye karahava.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga