• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
17/06/25
Umukongomani wishwe azira kwanga Ruswa yagizwe Umuhire
17/06/25
Kamonyi-Mugina: Pasitori yahakaniye Mwarimukazi umushinja ko imbwa ye yamuririye umwana
17/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
17/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy

Kamonyi-Rugalika: Dukeneye Abaturage bajijutse, bazi ubwenge, batubwira ngo ibi sibyo, bazi ibibakorerwa-Gitifu Nkurunziza

Umwanditsi
September 25, 2024

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugalika, Nkurunziza Jean de Dieu mu nteko y’Abaturage yo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Nzeri 2024, yasabye abaturage bo mu Kagari ka Masaka kuba abaturage basobanukiwe n’ibibakorerwa, batinyuka kubaza ubuyobozi ibitakozwe neza, bazi ibyo bakwiye gukorerwa ariko kandi nabo bakamenya inshingano zabo mu byo basabwa. Yabasabye kwirinda ubunebwe, kutaba abanenganenzi ahubwo bakagandukira umurimo, bagakora bakiteza imbere.

Aganira n’aba baturage, Gitifu Nkurunziza yagize ati “ Turashaka kugira abaturage bajijutse, bazi ubwenge, bazi ibibakorerwa, bafite n’ububasha bwo kubaza ngo ib’ing’ibi udukorera ntabwo ari byo…, turashaka udukorera gutya! Udukorera nabi nti tumushaka. Abaturage batubwira ngo Oya! Ibi ntabwo ari byo!, turashaka kujyanamo muri ibi!, abo baturage ni bo dukeneye”.

Abaturage b’i Masaka bari batuje bateze amatwi.

Yababwiye ko mu byo bakora byose bakwiye kurangwa n’ibikorwa byiza, bishingiye ku ndangagaciro na Kirazira bibaganisha ku kwiyubaka, kubaka Umuryango Nyarwanda ariko kandi no kubaka Igihugu muri rusange.

Yabaganirije ku Itorero ry’u Rwanda (bitari ibi byazanywe n’abera), Abibutsa ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ariwe wagaruye“ ITORERO”, agarura Indangagaciro na Kirazira mu Rwanda, aho byose byari byaraciwe n’abari bagambiriye kuryanisha no gucamo Abanyarwanda ibice.

Ashingiye ku ntego na gahunda z’Itorero Nyarwanda, yabasabye kutaba abanenganenzi, imburamukoro, kudapfusha igihe ubusa kandi bafite byinshi byo gukora bakiteza imbere. Yagize ati“ Umusaruro w’Itorero, Umusaruro w’ibyo tubatoza ni ukuwurebera mu byo mukora”.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu aganira n’Abanyamasaka.

Yakomeje ababwira ko mu Itorero bigishaga kwanga ikibi ariko nyamara hirya no hino mu miryango hakaba hakigaragara icyo kibi. Ati“ Turabona abantu bakuru basambanya abana, Turabona abagabo bakubita abagore babo, Turabona abantu birirwa ku mihanda nti bakore, Turabona abantu batajyana abana mu ishuri, Turacyabona abana b’Abakobwa batwara Inda!. Rero, Tukibona ibyo n’ibindi, Abatoza ahubwo mukenyere mukomeze kubera y’uko akazi karacyahari”.

Yabwiye buri wese by’Umwihariko Abakirisitu n’abandi bataye Itorero Nyarwanda, bataye Indangagaciro n’Umuco Nyarwanda, ati“ Ese niba tuvuga ko badukuye mu itorero ryacu ryari ishuri tukajya mu matorero asenga, yo yamaze iki? Niba mwaravuye mu itorero ryacu ry’u Rwanda mukajya mu matorero n’Amadini byo byatumariye iki mu gihe tukibona ibyo bibi byose? Ubwo muzi icyo byaba bivuze! Twapfubye kabiri nk’Amakara kubera ko nti twagumanye itorero ryacu ryatwigishaga ngo turigumemo tube Intore. Twarariretse tujya mu Madini n’Amatorero nti twareka gukora ibyaha!, ubwo rero twapfubye Kabiri nk’Amakara”.

Gitifu Nkurunziza Jean de Dieu, yabwiye yeruye aba baturage ko niba Abatoza bahorana n’abo batoza, bakwiye kuba bari mu njyana imwe bagakora bahuje batabusanya, bakorera hamwe nk’ikipe imwe, banga ikibi, banga Umugayo, banga ingeso mbi zose n’ibijyana nabyo, ahubwo bashishikajwe no kubaka aheza buri wese yishimira, kubaka Umuryango utekanye, aho buri wese yumva atewe ishema n’ibyiza agiramo uruhare kugira ngo ahazaza habe heza kurusha ahashize.

Itorero ry’ababyinnyi ry’Abaturage ba Masaka ryasusurukije abitabiriye Inteko y’Abaturage.

Aba baturage, basabwe kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose kuko atuma umuryango udakora ngo utere imbere. Basabwe kurangiza kwishyura Mituweli kugira ngo n’uwahura n’uburwayi abashe kwivuza neza bitamugoye. Bibukijwe kandi ko Igihe cy’ihinga kigeze, basabwa kwitegura bagafata amasuka bagahinga hose hashoboka, bakirinda Ubunebwe. Bibukijwe kandi kugira isuku, kwirinda gusuhuzanya bakoranaho mu rwego rwo gukumira no kwirinda icyorezo cy’Ubushita bw’Inkende.

Munyaneza Théogène

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5818 Posts

Politiki

4069 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga