• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/06/25
Kamonyi-Bishenyi: Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rihaye umukoro ubuyobozi bw’Akarere
14/06/25
Burera: ECD Burera ADEPE for Enhancing Child Safety and Family Economy
14/06/25
Kamonyi-Kwibuka31: Ikipe y’Abakanyujijeho mu Mavubi(FAPA) yageze ku mukino wa nyuma itsinze Arsenal Forever
14/06/25
Kamonyi-Rugalika: Polisi yataye muri yombi abakekwaho ubujura bwo gutegera abantu mu nzira no gutobora inzu

Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15

Umwanditsi
October 17, 2024

Amakuru mpamo agera ku intyoza.com ni uko ahagana ku I saa kumi zo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, umurezi(Animateri) mu Rwunge rw’Amashuri rwa Mukinga(GS Mukinga) yatawe muri yombi akekwaho gusambanya agatera inda umwana w’umukobwa w’Umunyeshuri utarengeje imyaka 15 y’amavuko. Umuyobozi w’ishuri ati“ No kuba yagaragaye mu kigo cyacu nabyo ni ikibazo”.

Abaturage Umunyamakuru wa intyoza.com akesha aya makuru, bavuga ko uyu mwana w’umukobwa afite imyaka 14 y’amavuko. Ni mu gihe Umuyobozi w’iki kigo cya GS Mukinga yemeza ko umwana afite imyaka 15 kuko ngo yavutse muri 2009.

Baganira n’umunyamakuru, bamwe mu bamenye aya makuru bavuga ko uyu Animateri akibwirwa n’umwana ko ashobora kuba yaramuteye inda, ngo yamuguriye agapimisho ngo yipime arebe niba koko atwite.

Akimuha udukoresho two kwipima, umwana ngo yagize amakenga ariko anafitemo ubwoba, niko kugenda yegera umwe mu barimu, amubwira ibyamubayeho ndetse n’uko Animateri yamuhaye utwo dukoresho ngo yifate ibizamini ariko ngo kudukoresha bikaba byamunaniye, amusaba kumufasha kumenya koko niba atwite.

Uyu mwarimu acyumva iyo nkuru, ngo ntabwo yabyihanganiye kuko yahise atanga amakuru, umwana ashyikirizwa ubuyobozi mu kigo, araganirizwa, ndetse icyo gihe umwe mu bakozi b’ikigo ngo yamufashije kwipima, basanga umwana aratwite.

Ubwo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize uyu Animateri yamenyaga ko amakuru yo gutwita k’uyu mwana yamenyekanye, ko kandi ariwe ushyirwa mu majwi, ngo yahise ava mu kigo aragenda.

Amakuru agera ku intyoza.com ni uko mu kugenda kwe( Animateri) yahise ashaka inzira zose zishobora kumugeza iwabo w’umwana ndetse ngo kuri uyu wa Gatatu bari bamaze kumvikana yanabahaye ibyo bemeranijwe, agaruka mu kazi kuri uyu wa Kane ariko kuko inkuru yari yaramaze kugera ku nzego bireba(RIB na Polisi), nazo zasaga n’izimutegereje, yageze mu kigo by’akanya gato yibwira ko nta kibazo, birangira yisanze mu maboko atari aye ari naho araye.

Aganira n’Umunyamakuru wa intyoza.com, Umuyobozi wa GS Mukinga yavuze ko uyu murezi( Animateri) yitwa Muhire Richard, akaba akekwaho gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa mbere.

Avuga ko ari ishyano ryaguye mu kigo ayobora, ariko kandi ngo iyi minsi yari ishize Animateri ataza mu kazi yari yabwiye uyu muyobozi ko arwaje umubyeyi kwa muganga, ko atabasha kuboneka.

Avuga ku myitwarire ikwiye kuranga umurezi n’abakozi muri rusange muri iki kigo, yagize ati“ No mu nama umuntu ahora abaganiriza, ariko icya mbere cyo nubwo ntamuhamya ko yaba yarakoze iryo hohotera, ariko buri mwana wese umuntu yagombye kumufata nk’umwana ashinzwe munshingano, kumurera kandi akamurinda ihohoterwa iryo ariryo ryose kuko urumva uretse no kuba bibangamira ubuzima bw’Umwana binatuma na Sosiyete( umuryango) igira ikibazo gikomeye kuko urumva no kuba yagaragaye mu kigo cyacu nabyo ni ikibazo”.

Uyu muyobozi, avuga ko amakuru y’ibyo uyu mwana yahuye nabyo yayamenye ndetse agatanga Raporo kuko yari afite ibyo ashingiraho mu kuyikora kandi ko yanamenyesheje ababyeyi be. Ahamya ko byose byamenyekanye ubwo uyu mwana w’umukobwa yasangaga Umwarimu ushinzwe icyumba cy’Umukobwa akamutekerereza ibye ndetse akanamusobanuza uko yakoresha kariya gakoresho ko kwipima yari yahawe na Animateri.

intyoza

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5816 Posts

Politiki

4067 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

996 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

139 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga